Abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuriwe mu bitaro bya Rwamagana, bishimira ko bavurwa n’inzobere ndetse ubuvuzi bw’indwara zitandukanye ku buntu.
Indwara zivurwa ni iz’amenyo, amagufwa, indwara z’abagore, iz’abana, diyabete, umutima, izo mu matwi, izo mu kanwa, izijyanye no mu mutwe n’izindi nyinshi zitandukanye
Gasana Modeste atuye mu Karere ka Rwamagana yavuze ko yari amaze igihe arwaye ariko indwara ye ntivurwe ngo akire. Kuri ubu arishimira ko yavuwe n’abaganga b’inzobere kandi icyizere ari cyose.
Yagize ati: “Nari ndwaye nivuza ariko ubu ngubu ndavuwe kandi mpawe serivisi nziza nta kiguzi. Ndabyishimiye kuko naje kwivuza uyu munsi none ndavuwe mpita mfata imiti, ubu ndatashye. Izi nzobere ziri gukora neza kuko babigize umwuga. Turashimira igihugu cyacu gihoza umuturage ku isonga.”
Undi waturutse mu Karere ka Gatsibo wavuwe amaso yagize ati: “Nahawe rendez-vous kenshi z’amaso ariko nkaza bakagerageza kugeza nubwo bampaye transfer yo kujya mu Bitaro by’amaso bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga ariko maze kumenya ko hano hari inzobere z’abaganga b’abasirikare nahise nza.
Banyakiriye neza uyu munsi bamvuye kandi kujya i Muhanga byahagaraye. Kujya kwivuriza kure bigira ingaruka zo gukoresha amatike menshi ndetse rimwe na rimwe wabura ubushobozi ya transfer ntuyikoreshe cyangwa ngo uyubahirize.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Placide Nshizirungu yavuze ko bishimiye itsinda ry’inzobere z’abaganga ryaje gufatanya na bo bitewe nuko bafite umubare w’abaganga b’inzobere 6 gusa kandi bakaba bagira umubare mwinshi w’abarwayi babagana, bari hagati ya 500-1,000 ku munsi bityo bakaba bagiye gufatanya no gukomeza kwiyungura ubumenyi.
Yagize ati: “Twabyakiranye ibyishimo byinshi kuba itsinda rinini ry’abaganga b’ibinzobere baje gufasha abaturage bacu kandi baradufasha mu kazi ndetse bakore nakarenze ako twakoraga kuko bo ni inzobere.
Twe hano dufite inzobere nkeya ku buryo bidusaba ko abarwayi tubohereza ku bitaro bya Kanombe, iyo baje bidufasha kwegereza serivisi abaturage bakayibonera hano ku gihe kandi vuba, kandi ari benshi, […], baba badufashije kuko bituma imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza, kandi banatugabanyirije ku kazi.”
Yakomeje agira ati: “Iyo abaganga bari hamwe bungurana ubumenyi kandi nk’abaganga b’inzobere bafasha abacu kongera ubumenyi. Abaganga twebwe duhora twiga ntibijya birangira kuko nk’uku dufite inzobere z’abasirikare hari ubumenyi bushyashya baba bafite n’ibikoresho bishyashya bazi gukoresha kandi tubyigiraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko igikorwa cy’Ingabo mu baturage babyitezemo umusaruro ukomeye cyane bitewe nuko abaturage bagiye kubona ubuvuzi bwihuse mu gihe gito kandi ari benshi.

Yagize ati: “Twitezemo umusaruro ukomeye cyane kuko dufite abaganga badahagije ku buryo abarwayi baza bakabaha rendez-vous y’igihe runaka ariko uyu munsi uzajya aza kwivuza bazajya bamufasha kandi nutavuwe uwo munsi bazajya bamufasha ku munsi ukurikiyeho. Birashimishije kuba umuturage wacu wari bubone serivisi nyuma y’icyumweru cyangwa bibiri azajya ayibona uwo mwanya. Ni ikintu cyiza kandi abaturage bacu bari basanzwe bafite indwara zitabonaga ubuvuzi bwihuse bagiye kububona kandi bwiza cyane.”
Serivisi ziri gutangwa muri iki gikorwa harimo kuvura indwara z’amenyo, amagufwa, indwara z’abagore, iz’abana, diyabete, umutima, izo mu matwi, izo mu kanwa, izijyanye no mu mutwe n’izindi nyinshi zitandukanye.
Amatsinda y’abaganga b’inzobere mu Ngabo z’u Rwanda bafatanyije n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, azavurira mu bitaro bya Rwamagana, ibya Gahini n’ikigo nderabuzima cya Mwulire muri Rwamagana.
Ni ibikorwa by’iminsi 10 byatangiye ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, bikaba biteganyijwe ko bizasozwa ku ya 21 Werurwe 2024.
