Iyo gahunda yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Times, igaragaza ko ijya gusa n’isanzweho yo gusubira inyuma k’umuntu ushaka, aho uwimwe ubuhungiro bahabwa amafaranga kugira basubire mu gihugu baje baturukamo.
Iyi gahunda izaba ireba uwo ariwe wese uzaba wimwe ubuhungiro n’Ubwongereza, cyane cyane abadashobora gusubira mu bihugu byabo.
Kevin Hollinrake ushinzwe imirimo, yavuze ko guha amafaranga abazaba bemeye kujya mu Rwanda ari ugukoresha neza amafaranga y’igihugu.
Yagize ati: “Bisaba amafaranga menshi kurusha ayo kubarekera muri iki gihugu kandi bari hano batabyemerewe. Ni ukubwira abantu ko ‘Muje hano, ntimushobora kuhaguma muhaje mu nzira zinyuranye n’amategeko.”
Yongeraho ko “Ni icyo bivuze. Sinibaza rero ko hari uwagerageza ngo aze hano, aje gushaka gusa ibihumbi bitatu by’ama pound (£3.000) yo kujya mu Rwanda.” BBC yatangaje ko Leta y’Ubwongereza iri kugerageza gushyira mu bikorwa indi gahunda, aho abantu bafatwa nk’abinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda. Ivuga ko iyo gahunda yabangamiwe ku mpamvu zigaragazwa nk’izishingiye ku mutekano w’u Rwanda.
Mu gushaka kuvanaho inzitizi, ubwongereza buri kugerageza kwemeza inteko ishingamategeko rizwi nka Safety of Rwanda Bill, kwemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.
BBC ivuga ko gahunda nshya izaba izashyirwa mu bikorwa hagendewe ku bushake bw’umuntu, kandi utazashingira kuri iryo tegeko riri gusuzumwa n’inteko ishingamategeko y’Ubwongereza.
Ubwongereza buvuga ko gusubira inyuma ku bashaka byari igice gikomeye cya gahunda yabwo yo yuhangana n’abahashaka ubuhungiro. Bunavuga ko hari gusuzumwa no kwakira abandi bantu bashya bashaka kujya gutangira ubuzima bushya kandi batemerewe kuhaguma.
Abimwe ubuhungiro bagahitamo kujya mu Rwanda bazaba kandi bemerewe n’amategeko kuhakorera akazi, ibyo batemerewe mu Bwongereza kandi bashobora kongerwa indi mfashanyo igihe bageze mu Rwanda.
Uretse abadafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza, iyo gahunda inareba abanyabyaha b’abanyamahanga. Gusa nta tariki irashirwaho igaragaza igihe abantu barebwa n’iyi gahunda bazoherezwa mu Rwanda cyangwa se umubare wabo.
Gusa ubwongereza buvuga ko buzishyurira aba bantu abantu bazashikira mu gihugu bazaba bagiyemo cyangwa barikhirwe amashuli, cyangwa amafaranga yo gutangira gukora ikintu runaka.
Stphen Kinnock wo mu ishyaka rya Labour yavuze ko Leta y’Ubwongereza yahisemo ubu buryo nyuma yo kubona ko gahunda yayo n’u Rwanda idafite amahirwe yo gucamo.
Ati: “abayobozi ba Leta bageze aho bemera ko gahunda yabo yo mu Rwanda idafite amahirwe yo kugerwaho, noneho bahisemo guha amafaranga abantu kugira ngo bajyeyo.”
Yaguze ko u Rwanda rufite ahantu hato ho kwakirira abantu, bityo Leta ikwiye kugaragaza umubare w’abantu bazoherezwayo muri iyo gahunda nsha ndetse n’amafaranga azabagendaho.