Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Werurwe 2024, ni bwo amakipe umunani yageze muri ¼ yamenye ayo bizahura binyuze muri tombola yagizwemo uruhare n’Umunya-Nigeria, John Obi Mikel, wakiniye amakipe akomeye arimo na Chelsea FC.
Arsenal yari imaze imyaka irindwi ishaka kurenga 1/8 yongeye kubikora nyuma yo gusezererwa muri 1/4 mu mwaka w’imikino wa 2009-10. Kuri iki cyiciro yahise ihura na FC Bayern Munich idakunze kuyorohera.
Kuva mu 2005 aya makipe amaze guhura inshuro 12, iyi kipe yo mu Bwongereza yatsinze imikino itatu gusa, iyo mu Budage itsinda itandatu mu gihe zanganyije inshuro ebyiri.
Umukino ubanza uzakinirwa Emirates Stadium tariki 9 Mata mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 10 Mata 2024. Ubanza, Bayern Munich ntizaba yemerewe kwitwaza abafana kuko yahanwe na Uefa bitewe n’imyitwarire mibi yabaranze ku mukino wa Lazio.
Undi mukino utegerezanyijwe amatsiko menshi muri 1/4 ni uzahuza ikipe ya Manchester City FC na Real Madrid yo muri Espagne. Izi kipe zombi ziheruka guhurira ku mukino wa ½ cy’iri rushanwa mu mwaka ushize (2023-24).
Amakipe yatomboranye kuri uyu munsi harimo Paris Saint-Germain na FC Barcelone ndetse na Atletico Madrid izahura na Borussia Dortmund.
Ikipe izava hagati ya Atletico Madrid na Borussia Dortmund izahura n’izava hagati ya Paris Saint-Germain na Barcelona, mu gihe Arsenal na Bayern Munich nibyikiranura bizacakirana n’izava hagati ya Real Madrid na Manchester City.