Iyi nkuru yatangiye kuvugwa nyuma y’amashusho mashya agaragaza aba bagabo bari kumwe bishimye baganira, ibyo benshi bemeza ko bishobora gushyira iherezo ku ihangana ryeruye ryari rimaze imyaka 6 bacyocyorana mu bihangano no mu biganiro bakunze guha itangazamakuru mu bihe bitandukanye.
Ikirenze kuri ibi ni uko yaba Diamond Platnumz na Harmonize aribo bafashe iya mbere basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo ko bongeye kwiyunga.
Mu hajya ubutumwa bw’amasaha 24 (Instagram story) Harmonize yashyizeho amashusho magufi ari kumwe na Diamond Platnumz bambaye imyenda y’idini ya Islam.
Harmonize mu kubaha cyane uwahoze ari umukoresha we yagize ati “Mwamubonye Intare!”.
Diamond Platnumz nawe wari wuzuye ibyishimo byo kongera guhura n’umuhanzi yaciriye inzira, yagize ati “Abana bo kwa mama Kizimkazi”.
Kano gace kitwa Kizimkazi ni icyaro giherereye muri Tanzania, aho Harmonize na Diamond Platnumz bakomoka.
Mu gushaka kumenya uko aba bahanzi bashyamiranaga cyane bongeye guhura, IGIHE yabajije umunyamakuru Kalvin wo muri Tanzania, ashimangira ko bahujwe na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Ati “Batumiwe na perezida Samia Suluhu Hassan, barasangiye nyuma baraganira banafata ifoto y’urwibutso! Ni gahunda yari irimo abantu bakomeye benshi n’ibyamamare. Diamond Platnumz yari kumwe n’umujyanama we Sallam Sk ni nawe wabahuje!”
Harmonize yinjiye muri WCB(Wasafi) mu 2015 ari we muhanzi bahereyeho. Yayikoreyemo indirimbo nyinshi zazamuye izina rye kugeza ubwo yiyumvise nk’umuhanzi wakwibeshaho abasezera mu 2018.