Mu minsi ishize twabagejejeho byinshi ku ihangana riri hagati ya Trapish Music na ZeoTrap, ibyatumye mu butumwa bwinshi twakiriye abakunzi ba Hip Hop baradusabye kugaruka ku ihangana rivugwa hagati ya Ish Kevin na Ririmba bahoze ari inshuti z’akadasohoka.
Ririmba ni umwe mu baraperi babarizwaga mu itsinda rya Trapish Music riyobowe na Ish Kevin nubwo uyu munsi bamaze gutandukana.
Byatangiriye cyera
Ihangana ry’aba baraperi ryatangiye gututumba nyuma y’isohoka ry’indirimbo ‘Clout’ Ish Kevin yakoranye na Ycee uri mu bakomeye muri Afurika.
Amakuru avuga ko iyi ndirimbo Ish Kevin yari yarayikoranye na Ririmba mbere y’uko ayishyiramo Ycee agakuramo inshuti ye babanaga mu itsinda rya Trapish Music.
Ubwo Ish Kevin yegeraga Ycee ngo babe bakorana indirimbo, yamusabye kumwoherereza imishinga afite muri studio itarasohoka kugira ngo yumve uwo yahitamo bagakorana.
Mu mishanga Ish Kevin yamwoherereje harimo n’indirimbo ‘Clout’ yari yarakoranye na Ririmba, ari nayo yatoranyijwe ko bakorana.
Ish Kevin yaje kuyikuramo Ririmba ayikorana na Ycee isohoka gutyo ari babiri bakuyemo igitero cya Ririmba.
Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze, amakuru avuga ko Ririmba atigeze abyishimira nubwo icyo gihe bakemuye ikibazo cyabo nta ntambara ivutse.
Umwaka ushize nibwo Ish Kevin yafunguye studio ye yise ‘Trapish Music Record’, icyo gihe nta muhanzi n’umwe mu bo babanye mu itsinda rya Trapish yasinyishije ahubwo yazanye umusore mushya witwa Hollix.
Ibi byazamuye umwuka mubi mu babarizwaga mu itsinda rya Trapish barimo na Ririmba wahise ava mu itsinda atyo.
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko mu gihe cyashize ubwo Polisi yagwaga gitumo Kivumbi agatabwa muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge, undi wahigwaga yari Ish Kevin mu gihe we ashinja Ririmba kubagambanira.
Inkuru y’ifatwa rya Kivumbi ariko Ish Kevin agacika yo uko ibarwa wagira ngo ni filime. Ntibyarangiriye aho kuko hashize iminsi Ish Kevin nawe agafungwa.
Nyuma y’igihe Ish Kevin yaje guhabwa amakuru ko yagambaniwe n’inshuti ye yitwa Ririmba utarigeze anamusura mu ifungwa rye.
Ibi Ish Kevin anabiririmba mu ndirimbo ye ‘Trust is gone’ yasohoye kuri EP yise ‘Blood, Sweat & Tears’ aho aba yibutsa uyu muraperi ko yamenye ko ari we wamugambaniye bityo ko kuba umugambanyi bitatuma bakomeza gukorana anamwibutsa ko atazongera kwitaba telefone ye.
Ni kimwe n’iyo yise Big Shaq yakoranye na Shemi nayo iri kuri iyi EP, aho yavugaga ko iyo ibintu bijemo amafaranga birangira abari inshuti batangiye kuba abanzi.
Muri iyi ndirimbo Ish Kevin yumvikana avuga uko batangiye urugendo rw’umuziki bashyize hamwe ariko bakaba baramaze gutatana.
Mu ndirimbo ‘No filter’ Ririmba yakoranye na Long Jay, imwe mu zibarizwa kuri album yitwa Long Journey, yabwiye Ish Kevin ngo nkura muri Trapish.
Ibi uyu muraperi yongeye kubisubiriramo Ish Kevin mu minsi ishize ubwo yari Live kuri Instagram, abafana bamubaza niba akibarizwa mu itsinda rya Trapish avuga ko yayivuyemo.
Ririmba wari wumvise ubutumwa bwa Ish Kevin wamubwiye ko yamufashije mu bihe byari bikomeye, muri iyi ndirimbo yamusubije ko bahuye ntacyo afite bityo ko adafite ubwoba bwo kongera gusubira ku busa.
Si iyi ndirimbo gusa yamubwiyemo aya magambo kuko no mu yitwa ‘Ubona dusa’ Ririmba yakoranye na OG2Tone nawe babanye muri Trapish Music, yongeye kumwibasira.
Ihangana ry’aba baraperi ntabwo bigeze bifuza ko rijya mu itangazamakuru ahubwo bahisemo kubwirana binyuze mu ndirimbo nazo baba bajimije bikomeye.