Byitezwe ko ku wa 14 Gicurasi 2024 aribwo Christopher azatangirira ibitaramo bye mu Mujyi wa Montreal mbere y’uko yerekeza Ottawa.
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yiteguye neza ibitaramo agiye gukorera muri Canada cyane ko nubwo icya Montreal aricyo cyamaze gutangazwa amatariki yacyo, mu minsi iri imbere bazatangaza n’ibindi.
Ati “Kugeza ubu twemeje kuzahera muri Montreal, tuzahava dukomereza Ottawa nubwo amatariki bo batarayatangaza, hanyuma abandi tukiri mu biganiro ariko bimeze neza ni abo mu Mujyi wa Edmonton na Toronto.”
Kugeza ubu, Christopher ahamya ko ibitaramo bibiri aribyo bamaze kwemeza ijana ku ijana, mu gihe hari ibindi bibiri ibiganiro bihagaze neza.
Ibi bisobanuye ko ateganya gukorera muri Canada ibitaramo bine mu gihe haba hatiyongereyeho ibindi.
Christopher agiye gukorera ibitaramo muri Canada nyuma y’ibyo yakoreye i Burayi mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2023 n’ibyo yakoreye muri Amerika mu mezi ya nyuma ya 2023.
Ni ibitaramo ariko kandi bizaba bikurikira icyo yakoreye i Burundi ku wa 30 Ukuboza 2023.
Mu minsi ishize ubwo yateguzaga abakunzi be ibitaramo afite muri Canada, Christopher yanabateguje album ye nshya yitegura gusohora mu minsi iri imbere.