Korir Sing’oei yavuze ko byatewe n’impinduka zikomeye zabayeho nyuma ibikorwa byo guhungabanya gukomeye kw’amategeko n’umutekano ndetse no kwegura kwa minisitiri w’intebe wa Haïti, Ariel Henry, ariwe wari Perezida w’agateganyo.
Yavuze ko nta butegetsi buteganywa n’iotegeko nshinga buriho muri iki gihugu.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika yatangarije itangazamakuru ko nta mpamvu yo gutinza kohereza abapolisi mu butumwa.
Matthew Miller; umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yagize ati: “Nibyo rwose, mpangayikishijwe no gutinda uko ari ko kose, ariko ntidutekereza ko gutinda ari ngombwa.”
Gusa Korir Sing’oei; umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya, yavuze ko impinduka zabaye zatumye nta kintu Kenya yashingiraho yohereza abapolisi mu butumwa.
Ati: “Hatariho ubuyobozi bwa politiki muri Haiti, nta kintu na kimwe dushobora gushingiraho twohereza abapolisi, guverinoma (Kenya) rero izategereza ko hashyirwaho ubuyobozi bushya bw’itegeko nshinga mbere yo kugira icyo ikora.”
Yongeyeho ko Nairobi yakomeje kugira ubushake bwo gutanga ubuyobozi mu butumwa mpuzamahanga, bwemejwe n’akanama gashinzwe umutekano ku isi mu Kwakira (10).
Kenya yari yavuze ko yiteguye kohereza muri Haiti abapolisi igihumbi, mu bibazo by’amakimbirane ari hagati y’abapolisi n’udutsiko twitwaje intwaro, ariko muri Kenya, uyu mushinga wahuye n’inzitizi nyinshi zishingiye ku mategeko.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo udutsiko tw’abaturage bamwe ndetse n’utw’amabandi twasabye ko Minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry, yegura. Nyuma yatangaje ko avuye ku butegetsi, mu gihe iki gihugu gikennye cyo muri Caraïbes kiri mu bibazo by’umutekano muke ndetse n’ibya politiki.
Icyakora, umukuru w’igihugu cya Kenya, William Ruto na Ariel Henry bashyize umukono ku masezerano ku ya 1 Werurwe (03) i Nairobi yo kohereza abapolisi bo muri Kenya.
Hashingiye ku busabe bwa guverinoma ya Haiti na ONU, muri Nyakanga (07) 2023, Kenya yari yemeje ko izohereza abapolisi bari hagati ya 2 500 na 2 600 mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Inteko ishinga amategeko ya Kenya yari yemeye iyoherezwa ryabo, mbere yuko hafata icyemezo cy’urukiko mu mpera za Mutarama (01) rwanzuye ko binyuranyije n’amategeko y’igihugu cya Kenya. Gusa Guverinoma yari yatangaje ko ishaka kubijuririra.
Mu mpera za Gashyantare (02), ibihugu bitanu, birimo na Bénin byemereye ONU kohereza abarenga 1 500 mu butumwa bw’amahoro. Umuvugizi w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Stéphane Dujarric, yatangaje ko abandi bagize ubwo butumwa ari Bahamas, Bangladesh, Barbados ndetse na Tchad.