Amazi ni kimwe mu bikenerwa cyane mu buzima bwa muntu ariko bikaba umwihariko iyo bigeze mu nzego z’ubuvuzi kuko bayakenera amanywa n’ijoro. Ibi bituma n’iyo amazi abaye make mu gace rukana karimo ivuriro ashobora guhita yerekezwa ku ivuriro abaturage bakaba bashaka ibindi bisubizo.
Ibi kandi bijyana n’umuriro w’amashyanyarazi, cyane ko mu ikoreshwa ry’ubuvuzi buteye imbere mu gusigasira amagara bidasiganwa.
Kuwa kane, ku ya 14 Gashyantare (02) 2024, ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Umutwe w’Abadepite ubwo yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku isuzuma yakoze ku mikorere y’amavuriro yigenga, yagaragaje ko basanze ikibazo cy’ikiguzi cy’amazi kiri mu bibabera umutwaro.
Depite Mukamana Elizabeth yagaragaje ko amavuriro akoresha amazi menshi ku buryo hakwiye kurebwa niba atasonerwa igiciro cy’amazi cyangwa akagabanyirizwa umutwaro nk’uko byakozwe ku mashuri no ku nganda.
Avuga ko iryo koreshwa ry’amazi menshi rishingiye ku bikorwa byo kwita ku isuku y’abarwayi n’ibijyanye no gukumira indwara, bivuze ko akoresha metero kibe zirenze 50 ku kwezi.
Nimugihe Depite Uwamariya Odette; Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, yagaragaje ko mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo yemeye ko ibiciro by’amazi mu mavuriro biri hejuru cyane ku buryo bazarebera ku byakozwe ku mashuri yasonewe hakarebwa icyakorwa no kuri ibi bigo by’ubuvuzi.
Yagize ati “Minisiteri yemera ko ibiciro ku mavuriro biri hejuru, kuko inganda zo zishyura ibiciro bidahindagurika cyamejwe hagamijwe kureshya abashoramari mu nganda ndetse no mu mahoteli. Hasobanuwe ko amashuri yamaze gusonerwa ku kiguzi cy’amazi, guverinoma ikaba itegereje ko amasomo azavamo azafasha mu kuvugurura n’ibindi biciro ku bindi byiciro.”
Abadepite bagize iyi komisiyo basabye ko MININFRA kuzagaragariza Inteko ishinga amategeko gahunda (roadmap) y’uko ikibazo cy’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi bihanitse cyakemutse bitarenze amezi abiri.
Ubusanzwe abakoresha Amazi ari hagati ya metero kibe 0-50 z’amazi bishyura bishyura 877Frw, mu gihe abakoresha ari hejuru ya metero kibe 50 bakishyura 895 Frw kuri metero kibe imwe. Ni mu gihe ku nganda bishyura amafaranga 736 Frw kuri metero kibe adahinduka.
Mu Rwanda habarizwa amavuriro yigenga asaga 300, ariko aba mu ishyirahamwe riyahuza ni 200 gusa.