Muri iyi minsi imitwe ya Politiki izatanga abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite amaze igihe mu matora y’abazabahagararira. Umuryango FPR-Inkotanyi ukaba kuri uyu wa 09 Werurwe mu Ntare Conference Arena [Rusororo], waremeje Perezida Paul Kagame nk’umukandida uzawuhagararira mu matora ya Perezida wa Repeburika ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Perezida Paul Kagame watowe ku majwi 99’1% yashimiye abanyamuryango bamugiriye icyizere anabasaba gutegura uzamusimbura ariko bakibanda ku bakiri bato nibura batarengeje imyaka 50 y’amavuko.
Mu matora aheruka kuba mu mwaka wa 2017, humvikanye indirimbo yanogeye amatwi y’abatari bake. Ni indirimbo yaririmbwe na Leonard Nsabimana ukomoka mu ntara y’uburengerazuba. Ni indirimbo yumvikana mo amagambo agira ati ‘’Ndandambara yandera ubwoba, iyarinze Kagame izandinda, ndandambara yandera ubwoba’’.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu [Village Urugwiro], byashyize hanze iphoto igaragaramo abahanzi barindwi bari kumwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame, aba bahazi bakaba barasubiyemo indirimbo ya Nsabimana Leonard yiswe ‘’Ndandambara.’’
Aba bahanzi kandi biganjemo abakiri bato hari mo: Nyiri indirimbo Nsabimana Leonard, Alyn Sano, Mani Martin, Jules Sentore, Ariel Wayz, umuraperi Ish Kevin ndetse na Muyango.
Nsabimana Leonard aganira n’Inyarwanda yagize ati “Yego! Twayisubiyemo nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi maze nshyigikira ubwo bumwe mfatanyije n’abo bahanzi bashyizemo amajwi y’abo, kandi narabyishimiye cyane, kuko byanadufashije gususurutsa abantu neza dukoresheje imbaraga za buri wese wumvikanye muri iyi ndirimbo.”
Uyu musore yavuze ko kuva yahimba iyi ndirimbo akayiririmba mu matora yo mu 2017, yahinduye ubuzima bwe, kandi yishimira umusanzu w’ayo mu kumvikanisha ishyaka FPR-Inkotanyi.
Akomeza agira ati “Iyi ndirimbo ni byinshi yahinduye mu buzima bwanjye. Yampaye ubuzima, kuko izina ‘’Ndandambara’’ rituma mbona akazi mu buzima busanzwe bigatuma mbasha gutunga umuryango.”
Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yatumye abasha kugura isambu, kandi ari kwitegura kubaka inzu ye yo kubamo. Ati “Kandi ntabwo nzubaka inzu imwe, nzubaka ebyiri kuko mfite amasambu abiri nabonye bitewe n’iyi ndirimbo.”
Leonard Nsabina kandi yatangaje ko umwaka wa 2024 ari ibitangaza gusa kuri we kuko ari wo ahuriye mo na Perezida w’Igihugu imbona nkubone
Ati “Umwaka 2024 ntusanzwe! Noneho indirimbo “Ndandambara” itumye mpura na Perezida Paul Kagame amaso ku maso, ndetse twanaganiriyeho gato.”
Yakomeje agira ati “Ndashimira ubuyobozi bw’ishyaka FPR Inkotanyi kuba bwankoreye ikintu kidasanzwe maze bakampuza na Perezida Kagame amaso ku yandi, kandi nkanagerageza kuganira nawe ijambo ‘Ndandambara’ hanyuma tukanifotozanya.”
Iyi ndirimbo kandi yaririmbwe n’imbaga yiganje mo abari n’abategarugori ku wa 08 Werurwe muri Kigali Arena, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore. Icyo gihe Perezida Kagame akaba yari amaze kubwira abari aho ko bajya bazirikana amagambo ari mu ndirimbo yaririmbwe na Nsabibana yitwa ‘’Ndandambara yandera ubwoba.’’