Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida-perezida mu matora ateganyijwe kuba ku ya 15 Nyakanga (07) uyu mwaka mu nama y’ishyaka FPR-Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi.
Ni inama yari yitabiriwe n’abarenga 2 000 mu Intare Arena conference kur’uyu wa gatandatu, ku ya 09 Werurwe (03), aho yatowe ku majwi 99.1%.
Muri iyo nama, Perezida kagame yagize ati: “Umuzigo mwampaye kwikorera nawemeye nawikoreye. Ariko ndabivuga, ndabisubiramo… ndashaka untura umuzigo nikoreye. Kandi abawuntura bari muri mwe.”
Perezida Kagamer yavuze ko n’ibiba ngombwa hari abazibutswa ko bafite ubushobozi bwo kumusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati: “ hari abatabyiyumvamo ariko umuntu ashobora kwibuta ati ‘ariko uziko wowe wabikora?!’ Nawe bikamutangaza ati ‘koko se, nanjye?!’ nabyo n’ibiba ngombwa nabyo tuzabikora.”
Avuga ku kwemera kongera kwiyamamaza, Kagame yavuze ko umwihariko w’igihugu cyacu, w’amateka yacu, ndetse n’isi tubamo na yo itoroshye, ni cyo gituma ndeba hirya nkabyemera. Naho ubundi dukwiye kwishakamo n’abandi… tugakomeza urugendo uko bikwiye.
yavuze ko kandi hacyenewe “ubwishingizi bw’ibyo twubaka”.
Ati: “Nubwo nabyemeye kandi ntabwo mfite aho nabihungira… sinshaka ngo nzabatungure… kandi ntimuzategereze uwo nzabaha, muzamwishakemo”.
Ariko Kagame yavuze ko mu gihe baba bahisemo undi udakwiye wo kuzamusimbura, bitamubuza kubabwira ngo ‘iri ni ikosa’. Yavuze ko yifuza ko yazasimburwa n’ufite hagati y’imyaka 30 na 49.
Muri iyo nama kandi, FPR yanemeje urutonde rw’abantu 70 bazayihagararira nk’abakandida- depite mu matora azabera rimwe n’ay’umukuru w’igihugu ku itariki ya 15 Nyakanga (7) uyu mwaka.