Uyu mukozi wari ushinzwe kwita ku nyamaswa yatewe n’iyo ntare ubwo yari arimo kuzigaburira, nkuko iyo kaminuza yabitangaje.
Mu itangazo, iyi kaminuza yanavuze ko bagenzi be batabashije kumutabara kuko iyo ntare yari yamaze kumuzahaza.
Olabode witaga kuri izi nyamaswa akoresheje ikoranabuhanga, yatangiye kwita ku ntare kuva zavukira kuri iyi kaminuza iherereye muri leta ya Osun, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, mu gihe cy’imyaka hafi icyenda ishize. Gusa iyi ntare yamaze kurambikwa hasi.
Mu itangazo ry’iyi kaminuza, rigira riti “ariko birababaje cyane, intare y’ingabo yishe umugabo wari umaze igihe azigaburira.”
Abiodun Olarewaju; ushinzwe gutangaza amakuru muri Obafemi Awolowo University, yavuze ko “Ntitwigeze tumenya icyabaye muri iyo ntare y’ingabo kugira ngo igere aho imugabaho igitero. Birababaje kuba twamutakaje ari ku murimo.”
Abbas Akinremi; umukuru w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga kuri iyo kaminuza, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Nigeria ko icyo gitero cy’intare cyatewe n’ikosa rya muntu, nyuma yuko uwo witaga ku ntare yari yibagiwe gufunga umuryango amaze kuzigaburira.
Uwo uhagarariye abanyeshuri yavuze ko ibyabaye bibabaje, anaha icyubahiro uwo mukozi witaga ku nyamaswa wapfuye.
Yavuze ko yari “umugabo mwiza kandi wicisha bugufi, watwitagaho neza igihe icyo ari cyo cyose twabaga tugiye ku nzu y’inyamaswa”.
Bifashishije imbuga nkoranyambaga, Abanya-Nigeria bagaragaje amafoto ateye ubwoba y’ibyabereye kuri iyi kaminuza ya leta ya Nigeria.
Amakuru avuga ko ibyabaye byatumye iyi kaminuza ishyiraho icyunamo, ndetse yohereza n’itsinda rijya kwihanganisha umuryango w’uwishwe n’intare.
Prof. Adebayo Simeon Bamire; Umuyobozi wungirije w’iyo kaminuza, yavuze ko ababajwe n’ibyabaye, ndetse anategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mpamvu z’ako kanya n’iziziguye zateje icyo kibazo.