Inteko Rusange ya Sena yemeje Bwana Gashongore Kadigwa nka Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuwa 31 Mutarama 2024.
Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Sen. Nsengiyumva Fulgence yavuze ko bashingiye k’ubunararibonye afite mu nzego z’ubutabera buzamufasha kuzuza inshingano yahawe.
Mu mpanuro Perezida Kagame yabwiye abayobozi bashya barahiriye inshingano nshya ko uretse kuba ziremereye ariko zigomba kujyana n’imico n’imyifatire.
Ati “Ni akazi karemereye, usibye ubwako ko karemereye kajyanye n’imico n’imyumvire na politiki y’Igihugu cyacu ako kazi kagomba kugaragaza mu buryo bwo kuzuza inshingano zijyanye na ko.”
Perezida Kagame yifurije imirimo myiza abayobozi barahiye anabasaba kubakira ku bunararibonye basanganywe bakanoza inshingano bahawe.
Ati “Ni imyanya yahindutse gusa ariko inshingano ni ya yindi.”