Ibi Platini yabyemereye IGIHE mu kiganiro cyihariye ubwo yakomozaga ku myiteguro y’igitaramo cye, aho yavuze ko imyiteguro iri kugenda neza kandi anakomeje gutangaza abahanzi bazamufasha.
Platini yagize ati “Kugeza ubu Jay Polly ntawe uhari kugira ngo azitabire iki gitaramo, byari kuba ari umugisha ariko turahamubereye, mu bantu ba mbere natumiye umuryango we, abana be n’ababyeyi babo nifuza ko baba bari mu gitaramo. Nzaba mbona ishusho ye mu muryango we.”
Platini yavuze ko Jay Polly yari inshuti ye atari iby’umuziki ahubwo no mu buzima busanzwe.
Uyu muhanzi yahishuye ko kuva Jay Polly yakwitaba Imana, yakomeje kuvugana n’umuryango we, akamenya uko abana be bameze n’ibindi.
Platini na Jay Polly bafitanye amateka mu muziki kuko ubwo uyu muhanzi yari akibarizwa mu itsinda rya Dream Boys bakoranye indirimbo zirimo ‘Mpamiriza ukuri’, ‘Mumutashye’ na ‘Birarangiye’.
Platini ageze kure imyiteguro y’igitaramo yise ‘Baba Experience’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024 aho kwinjira ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200 Frw ku bantu umunani bashaka kwicarana mu myanya y’icyubahiro (Gura itike yawe hano).
Kugeza ubu igitaramo cya Platini kizabera muri Camp Kigali, byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi barimo Riderman, Butera Knowless, Nel Ngabo, Kenny Sol, Big Fizzo na Eddy Kenzo.
Uretse aba bazaririmba bamaze kwemezwa, Platini ahamya ko yatumiye benshi mu bahanzi bagenzi be yasabye ko baza kumushyigikira.
Avuga ku gitaramo, Platini yavuze ko byibuza we afite amasaha abiri ku rubyiniro abyina anaririmba mu gitaramo azaba abaramo inkuru ya ‘Baba’.