‘’Bright Future Academy’’, ni ikigo cyashinzwe na Yohana Kayinamura, kikaba giherereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango. Umuhanzi The Ben aherekejwe n’umugorewe Pamella Uwicyeza ndetse n’abo mu muryango we ba hafi, kuri uyu wa 09 Werurwe baremeye abana batishoboye babarizwa muri icyo kigo bakaba biganjemo abana bahoze mu muhanda.
The Ben uvuga ko nawe afite muri gahunda kuzashinga ikigo gifasha abatishoboye, yatanze inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 ndetse anagurira Mutuelle de Sante abana bagera kuri 300.
The Ben yabajijwe ku makimbirane n’amagambo amaze igihe avugwa hagati ye n’umuhanzi Bruce melodie ndetse n’indirimbo zigera kuri ebyiri aba bombi bapanze gukorana ntibikunde, atangaza ko we atigeze asuzugura mugenzi we w’umuhanzi kuko muri kamere ye hataba mo gusuzugura.
The Ben yatangaje ko asabye imbabazi Bruce Melodie kuko yasanze ari gukina Play station (umukino ukinirwa kuri telephone ) na DJ Zizou kandi yagombaga gutegereza umukino ukarangira.
Yagize ati “Ndasaba imbabazi niba hari aho naba naragaragaye nkaho nasuzuguye kuko ntabwo gusuzugura njya mbikora pe! Ahubwo nshobora kuba ari ikintu nakoze kikagaragara nabi ariko si ugusuzugura rwose”.
Mugisha Benjamin ukoresha izina The Ben mu buhanzi yatangaje ko akunda gukina umukino wa ‘’Play station’’, kandi muri ako kanya yari mo kuwukina
Ati “Play station yo ndayikunda rwose, wasanga yarasanze njyewe na Zizou twatangiye Shampiyona nshya kandi tugomba kuyisoza, rero nawe ashobora kuba ataragize kwihangana, ariko rwose ntabwo namusuzuguye ahubwo nawe ntiyagize uko kunyihanganira, ubwo ni uko yabifashe kandi siko byari biri”.
The Ben aganira n’umunyamakuru wa Ukwelitimes, yabajijwe niba yaba yarakurikiranye igikorwa cyo gukorana indirimbo na Melodie nyuma yo gukona Play Station, avuga ko yakurikiranye ariko agasanga imirongo Melodie yaririmbye idahuye n’ibyo we ashaka.
Amakuru avuga ko impamvu aba bahanzi batajya bakorana indirimbo ari uko Melodie mu ndirimbo ze humvikana mo amagambo azwi ku izina ry’ibishegu, kandi Ben we akaba atabirirmba atanabyemera. ikaba ari nayo mpamvu indirimbo bari gukorana icyo gihe itakunze kuko Melodie yari yaririmbye ibishegu, bigatuma The Ben ahita abivamo.