Ni nyuma ya Sonia Rolland wabaye Miss France muri 2000, abo bombi bahuriye ku kuba ba nyina ari Abanyarwandakazi, ba se bakaba abo muri ibyo bihugu by’i Burayi.
Kenza yahigitse abakobwa barenga 2,000 bitabiriye iryo rushanwa ngo bahatanire ikamba rya nyampinga w’Ububiligi wa 2024, bagiye bavamo mu byiciro bitandukanye.
Mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare 2024, abakandida 32 bari basigaye barahatanye, hasigara 15 bajya ku cyiciro cya nyuma. Kenza uvuka mu gace ka Ghent mu Bubiligi ni we wahize abandi.
Ibiro ntaramakuru Belga bivuga ko nyuma yo gutsinda yagize ati “Muri uyu mwaka, ndashaka gufasha abandi bantu, by’umwihariko urubyiruko. Ndifuza kugira icyo mpindura nka Miss Belgique…”
Nejejwe cyane kandi ndashima ko ngize ayo mahirwe yo kuba ngiye gukora nka Miss [Belgique]”, ayo ni amagambo ya Kenza Ameloot nyuma yo kwegukana ikamba ku wa 24 Gashyatare 2024.
Ibinyamakuru byo mu Bubiligi bivuga ko nyina wa Kenza ari Umunyarwandakazi wagiye kuba mu Bubiligi avuye mu Rwanda, ahunze mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, na ho sé akaba ari Umubiligi.
Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 21 ubu ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business), akaba kandi asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideri.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru gikorera kuri ‘‘YouTube’’ cya Isimbi tv, yatangaje ko ari umubirigi ariko utazibagirwa uruhande rwe rwo mu Rwanda.
Yatangaje kandi ko akunda Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yavuze ko yamushyigikiye ndetse avuga ko umushinga we ushingiye ku burezi bw’abana bataga amashuri.
Uwo mukobwa wabaye i Gikondo wumva kandi uvuga amagambo amwe y’ikinyarwanda, avuga ku ngendo agirira mu Rwanda aho yagize ati “Ni ahantu wumva utekanye, kandi wumva ukunzwe”, kandi avuga ko atewe ishema no kuba akomoka mu Rwanda.
Kenza avuga ko ibyo kurya byo mu Rwanda akunda harimo isombe, amatunda, imineke na fanta, agakunda kandi abanyamuziki baho nka Meddy na Bruce Melody.
Kenza yifashisha imbuga nkoranyambaga agaragaza ubuzima bwe bwite birimo umukunzi we Seppe D’Espallier, umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya Kortrijk Spurs mu Bubiligi.
Ibinyamakuru byo mu Bubiligi bivuga ko Kenza Ameloot akunda imyuga itandukanye irimo itangazamakuru, gukina filimi, na muzika, bisobanuye ko afite byinshi ashobora kugeraho mu gihe kiri imbere ahereye kuri iri kamba yegukanye.