Iyo nama yakozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho, abasirikare bakuru bungurana ibitekerezo ku kuntu misile zishobora kurasa ku iteme rya Kerch, rihuza Uburusiya n’umwigimbakirwa wa Crimea bwiyometseho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abanyapolitiki bo mu Burusiya bavuze ko ayo majwi agaragaza ko umwanzi ukomeye wabwo arimo gutegura ibitero.
Olaf Scholz, Chancelier w’Ubudage, Ku wa gatandatu, yise icyo gisa nko kumeneka kw’ibanga ikibazo gikomeye cyane kandi ko hari gukorwa iperereza mu bwitonzi cyane, n’imbaraga nyinshi cyane kandi vuba cyane.
Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangaje ko iyo nama yo mu buryo bw’iyakure bw’amashusho itakorewe ku muyoboro w’ibanga w’imbere mu gisirikare cy’Ubudage, ahubwo ko yakorewe ku rubuga WebEx.
Ku wa gatanu, Margarita Simonyan, umuyobozi wa televiziyo ya RT yashyize hanze amajwi amara iminota 38, avuze ko ari ikimenyetso cyuko Ubudage burimo gutegura ibitero kuri Crimea.
Muri ayo majwi humvikanamo ibiganiro ku buryo ingabo za Ukraine zishobora gukoresha misile zo mu bwoko bwa Taurus zikorwa n’Ubudage, ndetse n’ingaruka izo misile zishobora guteza.
Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Ubudage yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ikiganiro cyo mu ibanga cy’igisirikare cy’Ubudage kirwanira mu kirere cyumvirijwe.
Gusa yavuze ko adashobora kuvuga nta gushidikanya niba amajwi yumvikana yarahinduwe mbere yuko atangazwa.
Maria Zakharova; umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, yasabye Ubudage gutanga ibisobanuro byihuse.
Ati “Amagerageza yo kwirinda gusubiza ibibazo azafatwa nko kwemera icyaha.”
Yofashishije urubuga rwe rwa Telegram, Dmitry Medvedev; umuyobozi wungirije w’akanama k’umutekano k’Uburusiya, yanditse ati:”Abacyeba bacu b’igihe kirekire cyane – Abadage – bahindutse nanone abanzi bakomeye bacu.”
“Umva ukuntu mu buryo bwimbitse kandi bureba akantu ku kandi baganira ku gutera ubutaka bwacu bakoresheje misile zirasa mu ntera ndende, guhitamo aho kurasa ndetse baganira uburyo bwo kugirira nabi cyane bishoboka igihugu cyacu kavukire n’abaturage bacu.”
Nanone ku wa gatandatu, Sergei Lavrov; Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, yavuze ko icyo kiganiro cyagaragaje imigambi y’ubucakura y’ingabo z’Ubudage, yavuze ko zishyize hanze mu buryo bugaragara.
Ukraine ishaka ko Ubudage buyiha misile za Taurus, zifite ubushobozi bwo kurasa kugeza mu ntera ya kilometero 500. Gusa kugeza ubu ‘Chancellor’ Scholz yarabyanze, kubera ubwoba ko ibyo byatuma intambara ifata indi ntera.
Ubufaransa n’Ubwongereza byahaye Ukraine misile za SCALP-EG cyangwa misile za Storm Shadow, zombi zirasa mu ntera ya kimwe cya kabiri cy’aho Taurus zifite ubushobozi bwo kurasa.
Roderich Kiesewetter wo mu bakomeye ku bya kera batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Budage, yaburiye ko andi majwi n’amashusho bishobora gushyirwa ku karubanda.
Yabwiye igitangazamakuru ZDF cyo mu Budage ko “Ibindi biganiro byinshi nta kabuza byarafashwe ndetse bishobora gushyirwa ku karubanda mu gihe kiri imbere mu nyungu z’Uburusiya.”
Yavuze ko bishoboka ko “icyo kiganiro cyashyizwe ku karubanda ku bushake n’Uburusiya muri iki gihe hari icyo bugamije cyihariye”, nko kubuza ko Ubudage butanga Taurus.