Indirimbo ya Nyiransabimana Vestine igaruka ku bikorwa by’indashyikirwa birangwa na Perezida Paul Kagame, igaruka ku bumuntu agira ati, ”gufata ibyemezo ndetse no kwita ku baturage b’amikoro make”.
Indirimbo ”ugira ubumuntu’’ ya Nyirasnsabimana mu gika cyayo cya mbere igira iti “Ndebye ibikorwa byawe ndatangara, ndebye uburyo wita ku baturage ubaha Girinka, ndebye ubumuntu bwawe nkora mu nganzo…”
Nyiransabimana akaba yabwiye itangazamakuru ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa bitagira uko bisa by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, bigatuma amuhimbira indirimbo.
Yagize ati “Niteregeje uburyo Umukuru w’Igihugu yita ku Banyarwanda abaciye bugufi n’abakomeye abikoranye impuhwe nyinshi, bintera kuyandika ngo mugaragarize ko tubizi kandi bitunyura.”
Yakomeje agira ati “Ubutumwa buri muri iyo ndirimbo, kwari ukugaragariza Abanyarwanda umutima wa kimuntu ufitwe n’Umukuru w’Igihugu, ubutumwa bw’iyo ndirimbo bugenewe abantu bose muri rusange,, ariko by’umwihariko Abanyarwanda bose”.
Nyiransabimana kandi yagarutse ku miyoborere myiza y’umukuru w’igihugu, avuga ko ari yo imutera gukora cyane no kwiteza imbere.
Ati “Atuyobora neza birumvikana, kuba Igihugu gifite umutekano ukagenda mu nzira nta muntu waguhohotera, mbese ufite umudendezo wose, ni ibintu binezeza bimfasha bikantera imbaraga mu gutegura ejo hanjye hazaza.”
Nyiransabimana yavuze ko afite izindi ndirimbo n’ubwo inyinshi zaburiye muri telephone ye igendanwa.
Ati ”Nari mfite indirimbo nyinshi ariko amajwi yayo nyafatisha telefone (recording), telefone iza kugira ikibazo ndazibura, kuko nta n’imwe nari naranditse ahantu, ariko nsigarana ijwi ry’indirimbo ”Ugirubumuntu”, kuko nakundaga kuyisubiramo kenshi gashoboka. Nbonye nyisigaranye mu mutwe nyijyana muri situdiyo, kuko agira ubumuntu bunkora ku mutima.”
Yasoje avuga ko kugira ngo indirimbo ye ijye hanze byamufashe igihe no gukora akazi ke neza, akabika amafaranga yamufashije gutunganya indirimbo ye.