Utah Nice ubusanzwe avuka mu muryango w’ibyamamare, cyane ko avukana na Cedric Dric wubatse izina mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze ndetse na Isimbi Nailla nawe ukora amashusho y’indirimbo.
Cedric Dric yabwiye IGIHE ko mushiki we kugira ngo yinjire mu muziki byari urugendo rukomeye, cyane ko we yabikundaga ariko ababyeyi bo badashaka ko aribyo ashyira imbere cyane.
Ati “Ni ibintu yakundaga cyane, noneho birushaho ubwo yabonaga aribyo nirirwamo ndetse na mukuru we aza kubinsangamo. Yatangiye kumva ko yaba umuhanzi we kuko yakundaga kuririmba ariko bibanza kugorana.’’
Avuga ko ababyeyi bashakaga ko akomeza amashuri akaminuza, mu gihe we yashakaga kujya kwiga umuziki ku Nyundo[iri shuri ryahindutse ishuri ry’umuziki n’ubuvanganzo ry’u Rwanda riherereye mu karere ka Muhanga] nyuma yo gutsindira kujya gukarishya ubwenge mu bijyanye n’umuziki.
Cedric ati “Byabaye urugamba rukomeye kumvisha ababyeyi ko umuntu agiye kwiga umuziki, twamaze igihe tuganira batarabyumva ariko nyuma baza kubyemera. Bashimishijwe n’uko babonye yishimiye ko yize ibyo akunda. Ikindi, ubu n’ubwo Utah ataratangira kubona ibitaka byinshi ariko nibura hari ibiraka abona bigaragaza ko atavunikiye ubusa bikabashimisha.’’
Utakariza Nice ukoresha amazina ya Utah Nice ni umwe mu bahanzi binjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda guhera mu mwaka ushize, nk’umwe mu bakobwa bashaka gukomeza guteza imbere uru ruganda rumaze kuyobokwa na benshi.
Uyu mukobwa ubusanzwe ni umwana wa kane iwabo, yatangiye umuziki mu 2017.
Akora injyana zirimo Afropop, Afrobeat, RnB na Dancehall. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2023 yawinjiragamo by’umwuga, yavuze ko iyo aririmba yibanda ku butumwa butandukanye bitewe n’ibihe arimo.
Ati “Nibanda ku butumwa bwinshi gusa akenshi nandika bitewe n’ibihe ndimo cyangwa ibyo ndi guhura nabyo. Ariko, icyo ngambirira ni ugukora ubutumwa bwagira icyo bufasha abantu mu bihe bari kunyuramo, nkaba mbifashwa no kwandika ubutumwa bwinshi burimo urukundo.’”
Mu bahanzi akunda harimo abanya-Nigeria Rema na Tems, Umunya-Barbados ukorera umuziki muri Amerika Rihanna, ndetse n’Umwongerezakazi Jorja Smith.
Yavuze ko ikintu yishimira ari uko abasha kwandika indirimbo ze, no kuba agiye gutangira inzira yo kugeza ibihangano bye ku Banyarwanda kuko yifuza ko bizagira abo bifasha.
Mu myaka itanu yifuza azaba ari ku rwego rwiza. Ati “Ndifuza kuba naraguye umuziki wanjye ku rwego rwiza mu gihugu ndetse no muri Afurika.” Umwaka ushize yashyize hanze Extended Play[EP], iriho indirimbo enye gusa. Iyi yayise “Maadah”. Yavuze ko igitekerezo cy’iri zina cyavuye kuri se.
Ati “Igitekerezo cy’izina ‘Madaah’ cyavuye kuri Papa wanjye, bitewe n’uko ari akabyiniriro yanyitaga bituma mpitamo kwita EP yanjye gutyo.’’
Indirimbo ziri kuri iyi EP zigaruka ku Rukundo ndetse zikozwe muri Afropop na Dancehall. Iriho indirimbo enye zirimo iyo yise “Down”, “Away” , “Motion” na “No Games”.