Polisi ivuga ko kumuta muri yombi byatewe n’amakuru bahawe n’abaturage bamubonye aho yari yihishe mu mujyi wa Ngong uherereye mu birometero 23 uvuye mu murwa mukuru wa Nairobi.
Kangethe ni umunyakenya wari usanzwe afite ubwenegihugu bw’Amerika. Yatawe muri yombi nyuma yaho ku wa gatanu w’icyumweru gishize, aciye mu rihumye abapolisi bane bari kuri sitasiyo ya polisi ya Muthaiga maze agahunga.
Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, igipolisi cya Kenya cyatangaje ko cyatorotse nyuma yaho umugabo witwa John Maina Ndegwa waje nk’umunyamategeko wa Kangethe avuga ko ashaka kubonana n’umukiriya we warufungiwe kuri sitasiyo ya polisi, nyuma yaho Kangethe yurira imodoka itwara abagenzi mu buryo rusange maze arahunga, ariko asiga umunyamategeko we aho.
Umuyobozi wa Polisi ya Nairobi yavuze ko kurangara kw’abo bapolisi guteye isoni. Ndetse uko bari bane ku kazi igihe atoroka, hamwe n’’umunyamategeko we bahise bafatwa.
Ku wa kabiri, abandi banu babiri barimo mwenewabo wa Kangethe, na bo batawe muri yombi.
Abategetsi ba Amerika bavuga ko Kevin yishe umukobwa bakundana witwa Margaret Mbitu ‘Maggie’ w’imyaka 31 y’amavuko, mu kwezi k’ Ukwakira (10) umwaka ushize w’ 2023, agahita ata umurambo we mu modoka ku kibuga cy’indege cya Logan cyo mu mujyi wa Boston, muri leta zunze ubumwe z’Amerika.
Nyuma urukiko rwa Massachusetts rwamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi, kuko nyuma yaho yahise yurira indege yamwerekeje muri Kenya nk’igihugu cye cy’amavuko.
Nyuma y’amezi menshi, Igipolisi cyo muri Kenya cyamutaye muri yombi kimufatiye mu nzu y’imyidagaduro y’akabyiriro gaherereye mu gace ka Westlands i Nairobi, mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama (01).
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, nibwo byari biteganyijwe ko urukiko rufata icyemezo cy’uko Kangethe yaburanira muri Kenya cyangwa niba yakoherezwa muri Amerika, akaba ariho aburana ku cyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere. Gusa mbere yo guhungira mu gihugu cye cy’amavuko ku ya 31 Ukwakira (10) umwaka ushize, yari yatangaje ko yiyambuye ubwenegihugu bwa Amerika.
Abamwunganira mu mategeko bari basabye ko umucamanza yerekana icyemezo ko yari yatorotse, bakavuga ko ubuzima bwe bwari mu kaga. Icyakora, ubu Kangethe arafunze, aho ategereje ibindi birego bijyanye n’itoroka rye.
Mugihe byakwemezwa ko Kevin Kinyanjui Kangethe yoherezwa muri Amerika kuburana ku cyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere, birashoboka ko yahanishwa igihano cy’urupfu, kur’ubu kitagitangwa muri Kenya.
@BBC/AP/Capital News…