IZACUNEWS yaguteguriye ibitandukanye byaranze uyu munsi mu mateka y’imyidagaduro mu Rwanda no hanze yarwo.
Ku itariki ya 27 Werurwe mu myaka itandukanye hari ibyamamare byavutse, abitabye Imana, ndetse n’ibindi bihe by’ingenzi bitandukanye byawuranze.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki
Buri tariki 27 Werurwe umunyamakuru akaba n’umuhanzi Tosh Austin uzwi nka Uncle Austin yizihiza isabukuru y’amavuko kuko yabonye izuba kuri iyi tariki uku kwezi.
Austine wari usanzwe ari umuhanzi yatangiye ku wufatanya n’itangazamakuru mu 2005.
Si Austin wenyine ugira isabukuru y’amavuko kuri iyi tariki, kuko umusizi akaba n’umukinnyi w’ikinamico Maniraguha Carine yavutse kuri iyi tariki muri 1993
Uyu mukobwa azwi ku bisigo bitandukanye birimo Nk’umusazi, Ntabwoba, Ndi Africa, Mawe uri Dawe n’ibindi.
Umwami Louis wa 17 w’u Bufaransa na we yavutse kuri iyi tariki mu mwaka 1785, aza gutanga mu 1795.
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyabrazire Luís Cláudio Carvalho da Silva, na we yavutse kuri iyi tariki mu mwaka 1987.
Mariah Carey, umuhanzikazi w’umunyamerika yabonye izuba ku itariki nk’iyi umwaka 1970.
Kuvuka kw’ibyamamare sibyo byonyine byabaye ku munsi nk’uyu mu myidagaduro kuko hari n’ibitabo byanditswe byasohotse ku munsi nk’uyu.
Ku munsi nk’uyu mu mwaka 2014, hasotse igitabo cyitwa Concealed In Death cya J. D. Robb.
Mu mwaka wa 1970 , nibwo igitabo Travels With My Aunt cya Graham Green cyagiye ahagaragara.
Ikindi gitabo cyashyizwe ahagaragara kuri kuri iyi tariki ni The Top of The Hill, cyanditswe na Irwin Shaw mu mwaka 1980.
Mubyaranze uyu munsi kandi harimo n’itabaruka ry’ibyamamare bitandukanye.
Mu mwaka 1378 tariki nkiyi, Papa Gregoire wa 11 yitabye Imana.
Ku itariki nk’iyi mu mwaka wa 1918, Henry Adams, Umunyamateka w’Umunyamerika yitabye Imana.
Ku wa 27 Werurwe 2002, nibwo abakunzi ba Filime bamenye inkuru mbi ko Umukinnyi wa filime w’umwongereza Dudley Moore yitabye Imana.
Uyu munsi kandi ni umunsi mpuzamahanga w’ikinamico.
Kuri iyi tariki hakinwe umukino wa mbere mpuzamahanga mu mikino ya Rugby, aho Ubwongereza bwari bwahuye na Ecosse maze bagatsinda uwo mukino, hari mu mwaka wa 1871.
Ntabwo byose twabigarutseho ariko ibi ni bimwe mubyaranze tariki 27 Werurwe.
Tariki 27 ni umunsi wa 87 mu minsi 366 igize mwaka wa 2024, Mu gihe Werurwe ari ukwezi kwa Gatatu mu mezi cumi n’abiri agize umwaka.