Amakuru aturukayo avuga ko imiryango iharanira inyungu z’abapolisi irimo kuburira ko ibi biteje ibyago mu buzima busanzwe. Iyi mpinduka mu itegeko ishobora kuba ibaye kuri iyi tariki izwi nk’iyo kubeshya, ariko kuri iyo miryango yo nta rwenya ruhari.
Umugabo witwa Marcel Ritschel utuye mu gace ka Neustadt mu mujyi wa Dresden, kiganjemo ibintu bitandukanye cyane n’ibibera muri uyu mujyi wo mu burasirazuba bw’Ubudage, avuga ko bitagoye kubona abantu banywa urumogi ku mugaragaro, na mbere yuko amategeko yari asanzweho adohorwa
Iyo ni ingingo imwe mu zatumye habaho gukuraho itegeko ribihana; ko ari hahandi se n’ubundi ko abantu babarirwa muri za miliyoni bari basanzwe barunywa.
Ababishyigikiye bavuga ko ibi bizafasha mu guca abarucuruza mu buryo bwa magendu ndetse byongere igenzura ry’ubwiza bw’uruboneka.
Nubwo urumogi rusa nk’urwemewe hari amwe mu mategeko n’amabwiriza yashyizweho, aho abantu bafite hejuru y’imyaka 18 bashobora kugira amagarama (g) agera kuri 25 y’urumogi ku mugaragaro mu gihe abantu bakuru bashobora guhinga ibiti bigeze kuri bitatu by’urugomi, kuri buri rugo ariko abantu ntibazemererwa kurunywera ahegereye amashuri,
ibigo by’imikino cyangwa “mu duce tunyuramo abagenzi ku maguru” hagati ya saa moya za mu gitondo (7h) na saa mbili z’ijoro (20h)
Amashyirahamwe y’abahinzi b’urumogi cyangwa “amatsinda y’abarunywa” ashobora gushingwa agizwe n’abanyamuryango bagera kuri 500 bikaba biteganywa ko byatangira kubahirizwa kuva ku itariki 01 Nyakanga 2024.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ayo matsinda ashobora guhinga no gukwirakwiza iki kiyobyabwenge mu buryo butagamije inyungu na gato