Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye agatsiko k’abasore Batandatu barimo n’abakanishi bakekwaho ubujura, batawe muri yombi. Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ubujura, basobanura uko bimwe ndetse n’ingaruka byabagizeho.
Bakurikiranyweho ubujura bw’ibintu bitandukanye bibaga mu mahahiro manini (supermarkets), stations za essence no gushikuza abantu amatelefoni yabo bakoresheje imodoka
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yavuze ko aba basore bakodeshaga imodoka bakayikuraho pulaki bakayambika iyo bakuye ku kinyabiziga cyapfuye cyangwa cyashaje.
Ibi ngo babikoraga bagamije ko uwabakodesheje imodoka atabavumbura bityo amande akajya kuri pulaki bibye ku kindi kinyabiziga.
Abakekwaho ibyaha bibaga mu Mirenge ya Kagarama, Masaka, Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu Karere ka Gasabo bivugira ko bibaga Kinyinya, Remera, Kimironko mu Mujyi wa Kigali ndetse bakajya i Bugesera n’i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kathia Kamali wamenyekanye cyane mu itsinda rya Mäckenzie, avuga ko yari mu muhanda wa Nyarutarama imodoka imunyuraho irangisha Igitego Hotel ababwira ko atayizi.