Umuhanzi wo muri Afrika y’Epfo Tayla Laura Seethal uzwi nka Tayla yakoze amateka yo kuba umunyafurika wa mbere wihariye imyanya irindwi mu myanya icumi z’abanyafurika zikunzwe muri Amerika (Top 10 US Billboard Afrobeats Chart )
Kuva iki cyumweru cyatangira injyana z’uyu muhanzi akora ziri mu myanya ya mbere.
Mu ndirimbo zirindwi ziri ku rutonde rw’indirimbo nyafurika zikunzwe cyane muri Amerika, esheshatu muri zo ziri ku muzingo aherutse gushyira ahagaragara tariki 22 Werurwe 2024.
Indirimbo yitwa Truth or Dare iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe iyitwa ART ihita iza ku mwanya wa kane, naho No.1 ikaba igaragara ku mwanya wa gatanu, Jump igakurikiraho ku mwanya wa gatandatu, Safer ikaza ku mwanya wa munani, ku mwanya wa cyenda hakagaragaraho On my body, hanyuma ku mwanya wa mbere hakazaho Water iherutse no gutuma yegukana igihembo muri Grammy Award 2024.