Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bahanzi bagaragaje imyitwarire ikwiye kubaranga muri ibi bihe.
Abaganiriye n’Imvaho Nshya barimo Kamichi, Nyirinkindi, Rumaga na Ngarukiye Daniel, bagaragaje uko babona uburyo ibyamamare bikwiye kwitwara bakomoza ku musanzu bakwiye gukomeza gutanga babinyujije mu mpano za bo.
Kamichi avuga ko aho ibihe bigeze abahanzi n’ibyamamare muri rusange, bamaze kumenya icyo gukora, ariko kandi hari n’ibyo bagomba kwitaho no kuzirikana.
Ati: “Abahanzi icyo gukora urebye barakimenye, kuko bararirimba, bahanga ibihangano byubaka Igihugu, byubaka bikanahumuriza abagizweho ingaruka na Jenoside, bikubaka imitima yabo, ariko na none bazirikane ko ibihe byo Kwibuka atari iby’ibirori, habeho kwifata no kubaha Igihugu, kubaha gahunda ihari kugira ngo hatagira ukomeretsa undi, kubera kwikunda cyane no gukunda ibirori.”
Si Kamichi gusa wagize icyo abivugaho, kuko umusizi Junior Rumaga na we abona hari icyo abahanzi n’ibyamamare basabwa gukora mu bihe byo kwibuka.
Ati: “Ni byiza ko twiga amateka bahanzi bagenzi banjye, by’umwihariko Abasizi. Ni byiza ko tumenya amateka yacu, tukibuka ko turi mu Isi imeze nk’ibiganiro mpaka (Debate), ni urugendo, ni impaka, impaka zitsinda umuntu ufite ingingo zimurengera.”
Nubwo abenshi bahuriza ku kuba abahanzi bakoresha impano za bo, bagakora ibihangano bigaruka ku mateka y’Igihugu cyabo ya nyayo, Nyirinkindi avuga ko hari ubwo bamwe baba batarakomera ku buryo babasha kuvuga, ariko kandi bafatanyiriza hamwe bakabivuga, kuko nta wundi wazabivuga.

Ati: “Abahanzi numva twagakwiye gushyira hamwe tukavuga amateka y’Igihugu cyacu, burya abahanzi n’ijwi rigera kure, ikintu kitumvikana cyose umuhanzi ashobora kugisobanura kikumvikana. Hari abo uzabona babihunga batajya babivugaho, gusa na bo hari igihe baba batarakomera ku buryo babivuga, ariko kuko hari abatugorekera amateka kandi tuyazi neza bidusaba gukomera ngo batazaduhuhura.”
Umuhanzi w’injyana gakondo Daniel Ngarukiye, wamenyekanye cyane mu gucuranga inanga, avuga ko amateka yaba ari mabi cyangwa meza, ari ayabo nta wayahindura baba bagomba kuyemera bakayavuga uko ari kugira ngo ababere umurongo wo kubaka ejo hazaza heza.
Ati: “Umuntu ugera ahantu henshi mu gihe gito kandi icyarimwe, akibaza icyo yakora ngo yubake Igihugu cye binyuze mu bihangano bye, akibaza ku butumwa buhumuriza abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igihe tudakwiye kwitwara uko twishakiye.
Icyamamare muri rusange ibihe byo Kwibuka dukwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga zacu ku buryo duhumuriza abafite imitima ibabaye, dusobanura amateka yacu uko ari ndetse bikadufasha kumenya umurongo w’u Rwanda twifuza kubaka.”
Ubwo yatangizaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda ari umusingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda, hamwe n’imitekerereze itandukanye cyane n’iy’ikiragano cyabanje.
Ibintu abahanzi n’ibyamamare muri rusange byaganiriye n’Imvaho Nshya bashimangira ko icyo cyizere bahabwa n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’amateka y’Igihugu cyabo bibemeza ko bafite inshingano zo ku kirinda no guhoza ababaye.
