Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024, rwakatiye igifungo cya burundu Munyenyezi Béatrice nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2021, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka 10 yari yarahawe azira kubeshya Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’ubutabera.
Ibyaha ashinjwa akaba yarabikoreye muri Komini Ngoma mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Ku bijyanye n’ibyo byaha, Munyenyezi yari akuriranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Birimo icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994.
Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bw’Amerika.
Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi “MRND”.
Ni umugore wa Sharon Ntahobari akaba umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango na we ushinjwa ibyaha bikomeye bya Jenoside.