Impuguke mu bumenyi bw’utunyangingo ndangasano (Geneticist) Dr. Mutesa Leon, yahawe igihembo ashimirwa uruhare rwe mu buvuzi muri Afurika.
Ni igihembo yahawe kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2024, mu gihigu cy’u Butalayani mu Mujyi wa Roma.
Icyo gihembo yahawe ni icy’Umunyafurika wagize uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’uturemangingo ndangasano (African Prize for Lifetime Contribution in Human Genetics) gitangwa n’umuryango HUGO-Human Genome Organisation, Umuryango Mpuzamahanga ushyigikira imishinga y’inzobere muri siyansi.
Dr. Mutesa, yahembewe gukora ubushakashatsi ku buryo ihungabana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagira rishobora kugera no ku babakomokaho.
Mutesa yavuze ko igihembo yahawe gifite ibisobanuro bitari kuri we gusa ahubwo ari no ku Rwanda ndetse no ku mugabane w’Afurika, akavuga ko bigaragaza ko urwego rwa siyansi n’ubuvuzi rumaze gutera imbere.
Yagize ati: “Iki gihembo kiragaragaza ko uyu murimo uzirikanwa muri Afurika by’umwihariko mu gihugu nk’u Rwanda cyanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutse, mu myaka 30 ishize. Ibi binyongerera imbaraga zo gukomeza gukora ibirenzeho kandi byereka Umuryango Mpuzamahanga ko u Rwanda rufite isomo ryo kuwigisha”.
Uretse kuba Dr Mutesa yaramenyekanye mu Rwanda nk’umuganga w’inzobere mu bushakashatsi bw’uturemangingo ndangasano, mu gihe cy’umwaduko w’icyorezo cya COVID 19 mu myaka ya 2020 na 2021, afatanyije n’abashakashatsi bagenzi be, bagize uruhare mu kunoza uburyo bwo gupima abantu no guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho byo gupima icyo cyorezo.
Dr Mutesa yavuze ko akomeje umurego mu kazi ke, ndetse ko guhembwa ari intangiriro yo gukomeza guteza imbere urwego rw’ubuvuzi bw’Afurika, ubwo mu Rwanda ndetse n’ubwo ku Isi yose.
Ati: “Icyo gihembo ni ishema ku rubyiruko rw’Abanyarwanda no ku Banyafurika bari mu rwego rwa Siyansi, bibereka ko na bo bashoboye.Ndifuza ko Abanyafurika n’Abanyarwanda b’abanyasiyansi, abashakashatsi, abaganga n’abandi ko bakora ibirenzeho bagateza imbere sosiyete.”