Munyanshoza Dieudonne umenyerewe cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cy’imyaka ikabakaba 30 amaze gukora indirimbo zo kwibuka 104.
Mu kiganiro Dutaramire Abacu cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu tariki 13 Mata 2024, Munyanshoza Dieudonne yavuze ko yatangiye kuririmba indirimbo zo kwibuka mu 1994, ubwo yari kumwe n’Ingabo za RPA mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, ari na bwo yaririmbye bwa mbere indirimbo Mibirizi.
Yagize ati: “Natangiye mu 1994, mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, bitewe n’aho nari naranyuze, nanjye nabaga mu bari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside, bitewe naho nari naranyuze tugenda dusanga abishwe, abataravamo umwuka tukabafasha, urumva nagendaga mbona ibintu byinshi, imirambo hirya no hino, nza kugira igihe njya iwacu, mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo.”
Akomeza agira ati: “Nahaherukaga mu 1989 nongeye gusubirayo mu 1995, urumva uko nari narahasize ba bantu bakiriho, amazu yubatse, n’ibikorwa by’amajyambere, abagikora ibikorwa by’ubusabane bigihari, n’ubundi amacakubiri yahozeho kuva cyera, nagezeyo nsanga impfubyi n’amatongo, imibiri icyandagaye ku gasozi, aho ni ho igitekerezo cyo gukora indirimbo yo Kwibuka cyanziyemo, kuko nahise ndeba uko nahasize n’uko mpasanze, ni bwo natangiye gukora indirimbo ya Mibirizi.”
Ni indirimbo avuga ko yaririmbye mu 1994 ariko igasohoka mu mwaka wakurikiyeho, aho kuva icyo gihe kugeza ubu amaze gukora indirimbo zirenga 100 nkuko abisobanura.
Ati: “Ejobundi narazikusanyije zose, nsanga maze gukora indirimbo 104 zo kwibuka.”
Agaruka ku ndirimbo ye izwi nka “Umunsi Avuka” yavuze ko atari ko yari yayise, ahubwo yiswe n’abakunzi bayo ubwo yari imaze kujya ahagaragara bakayikunda bakiyitirira iryo zina.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo kuri iyo kasete (Cassette) nari narasohoye nayise ‘Duhorana Ubutwari’, ariko hari ukuntu usohora indirimbo abantu benshi bakayikunda bakayita izina, bayita Umunsi Avuka, ni kimwe n’uko na Nyabarongo buriya yitwagwa Icumu Ryarunamuwe, ariko abenshi bayise Nyabarongo.”
Akomeza agira ati: “Na Twarabakundaga nari narayise ngo Tuzahora Tubibuka, ariko bayise Twarabakundaga, abantu bita izina uko bashatse, ariko kubera ko baba bayikunda.”
Ngo indirimbo izwi nka Umunsi Avuka, Munyanshoza yayishyize ahagaragara nyuma yo kuganira n’umusirikare babanaga amubwira amateka ye, y’ukuntu Sekuru na Nyirakuru bishwe mu 1959, akaza kumenya ubwenge afite imyaka iri hagati ya 3-4 nta Se yabonaga, yagerageza kubaza nyina, na we akamwihorera.
Nyuma aza kumubwira ko yishwe mu 1976, byose byiyongera ku kuntu yakuze atotezwa, ahezwa, babazwa amoko mu mashuri, bigera aho abura bamwe mu rugano rwe, naho ntamenye ko ruri mu bajyanywe gutozwa kwica n’ubundi bugome, hanyuma bagarutse bituma afata umwanzuro wo gushaka uko yajya mu Nkotanyi, afite umugambi wo kuzihorera, ariko agezeyo aratozwa yigishwa gukunda igihugu.
Ibyo yatojwe byamufashije kutihorera igihe yageraga iwabo agasanga abo yasize mu muryango we bose barishwe, akaza kubwirwa uko bishwe harimo uburyo ba nyirarume bagerageje kwirwanaho ariko kubera ko abo barwanaga bari bafite imbaraga nyinshi bikarangira babishe, n’abandi bagenda bicirwa ahantu hatandukanye.
Ati: “Amaze kugera iwabo, yari yitwaje n’imbunda, ariko arareba asanga nta kintu yakora na kimwe ngo abe bagaruke, noneho arongera atekereza n’inyigisho yahawe, n’icyo barwaniraga, atekereza ibintu byinshi arangije aravuga ati niyemeje guharanira ko abanjye batazibagirana, no guharanira ko bitazongera kubaho.
Tumaze kuganira ambwiye amateka ye, nsanga ibyamubayeho hari n’ibyabaye muri rusange ku bandi, mpita ngira igitekerezo cy’iyo ndirimbo ndayikora.”
Munyanshoza ngo yayise ‘Duhorana Ubutwari’ ashaka kwerekana ubutwari bwo gushobora kwihangana, bwo kuba warwanira amahoro, no kuba atarashoboye kwihorera.
Uretse Mibirinzi yanitiriwe Munyanshoza azwi mu zindi ndirimbo zirimo Umunsi Avuka, Twarabakundaga, Nyanza ya Butare, Mfura zo ku Mugote hamwe nizindi yaririmbiye udusozi two mu bice bitandukanye by’Igihugu.