Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wo gutabarana wa OTAN, Jens Stoltenberg, yatangaje ko abakozi b’ibihugu binyamuryango mu nzego za gisirikare, bari muri Ambasade z’ibyo bihugu muri Ukraine ku bwo gutanga ubujyanama kuri iki gihugu kiri mu ntambara.
Stoltenberg ku wa 21 Mata 2024 yabwiye MSNBC News ko OTAN iri kwitegura kohereza abandi bantu nk’abo bazobereye mu bya gisirikare kugira ngo barebe uko batanga umusanzu mu gufasha Ukraine kwigaranzura u Burusiya bwayishojeho intambara mu 2022.
Ati “Ntabwo duteganya na rimwe kohereza abasirikare bacu ku ikotaniro muri Ukraine, ariko ibihugu binyamuryango bya OTAN bifite abagabo n’abagore muri za Ambasade zabyo aho bakora ubutaruhuka mu gutanga inama [z’uko urugamba rwagenda].”
Stoltenberg atangaje ibi mu gihe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije muri Minisiteri yayo y’Ingabo izwi nka Pentagon, iherutse gutangaza ko iri gutegura uburyo yakoherereza Ukraine itsinda ritubutse ry’abajyanama mu bya gisirikare.
Nk’uko Umuvugizi wa Pentagon, Maj. Gen Pat Ryder, yabibwiye Politico, aba bajyanama bazaba bashinzwe ibijyanye n’ibikoresho no gufasha ubutegetsi bwa Kyiv mu bijyanye no kwita ku mikorere y’intwaro Amerika igenera iki gihugu kiyobowe na Volodymyr Zelenskyy.
Abategetsi b’ibihugu bitandukanye mu Burayi nka Emmanuel Macron w’u Bufaransa inshuro nyinshi bakomeje gushaka uburyo ingabo za OTAN zajya gutanga umusanzu kuri Ukraine ariko ikibazo kikaba ko Ukraine itari umunyamuryango.
Kuri iyi nshuro OTAN itangaza ko nubwo itanga ubufasha bujyanye n’ubujyanama, yirinze ko ingabo zayo zajya gufasha Ukraine byeruye kuko yaba yishe amategeko.
Stoltenberg kandi yashimiye inkunga ya miliyari 61$ yemejwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ariko agaragaza ko gutinda kwayo kwakwangiriza byinshi ku ikotaniro, kuko ubu Ukraine isumbirijwe.
Uyu mushinga wari umaze igihe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika cyane cyane abo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains bari baranze kuryemeza, ibintu Zelenskyy avuga ko byateje ibibazo ku rugamba, ndetse agaragaza ko ninatinda Ukraine ishobora gutsindwa uruhenu.
Ku rundi ruhande ariko u Burusiya bwavuze ko uko Uburengerazuba bwatundira intwaro muri Ukraine zo kuburwanya, umugambi wabwo wo kudatsikira no kurwanya ko Ukraine yakwinjira muri OTAN bazawugeraho ntakabuza.