Ubusanzwe ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina ntibigendera ku ndeshyo cg ingano y’uyikora cyangwa uyikorerwa, gusa ikinyamakuru LADBILE cyatangaje ko abagabo bagufi ari akarusho muri icyo gikorwa.
Ubushakashatsi bwa garagaje ko abagabo bagufi bakunze kugira amahame n’amategeko, kuko bahora bikeka ko bashobora kuba basuzugurwa bigatuma bashyiraho amahame atuma bihagararaho. Ibi bituma icyo bakoze cyose bagikorana umuhate n’ubushishozi kugira ngo badasuzugurwa, ibi bigatuma icyo bakoze cyose kigira umusaruro unoze.
Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya New York ku bagabo 531 bwerekanye ko, 32% yabo bagabo bagufi bazi gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bunyura abakunzi babo, kandi barangwa no kubaka ingo zigakomera.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abagabo bagufi bahorana imbaraga kandi batajya baruha mu gikorwa cyo gutera akabariro. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bagufi bagira imbaraga z’umubiri ugereranyije n’abagabo barebare haba no mu mirimo isanzwe y’amaboko.
Abagabo bagufi ni abanyamuhate kuko ntibakunda gutsindwa, ntibakunda kuvugwa nabi, bahora baharanira intsinzi muri byose kuko bazi ko indeshyo yabo hari abayikerensa bakitwa abanyantege nkeya.
Abagore bato bato kandi bafite ibiro bike nabo bivugwa ko barangwa n’imico imwe n’imwe itagirwa n’abandi bagore. Bamwe bati “ Abagore bananutse ntibakunda gukurura abagabo benshi, nyamara bikavugwa ko nabo badahura n’ibibazo birimo nk’indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije, kunanirwa cyane, nka kimwe mu bibangamira abagabo bashaka gutera akabariro“.
Abagore bato nabo ngo baba beza mu buriri kuko ntibaruha vuba, kandi bagira urukundo n’ibakwe mubyo bakora byose.