Kuri uyu wa Kane, tariki 14 Werurwe 2024 nibwo iyi kipe yageze i Bujumbura ikubutse muri Afurika y’Epfo, ahaberaga imikino y’itsinda rya Kalahari muri BAL 2024.
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, niyo muterankunga mu bijyanye n’ingendo muri BAL, bityo yagombaga gucyura Dynamo BBC, ariko iyi kipe imenyeshwa n’ubuyobozi bwayo ko irajyanwa na Kenya Airways kuko indi yari kubanza guca i Kigali.
Amakuru ava i Burundi avuga ko ubwo iyi kipe yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, yanze kuvugana n’itangazamakuru ryari ryagiye kuyakira ndetse agahinda niko kagaragaraga mu maso y’abagize iyi kipe.
Dynamo BBC yakuwe muri iri rushanwa nyuma yo guterwa mpaga ebyiri ku mikino yari gukina na FUS Rabat na Petro de Luanda, kandi amategeko y’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA) avuga ko ikipe itewe mpaga ebyiri ihita ikurwa muri iryo rushanwa.
Si ibyo gusa kuko Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi (FEBABU) rigomba gufatirwa ibihano byo kumara imyaka itanu rititabira Imikino Mpuzamahanga ndetse no kwishyura amande y’ibihumbi 500$.
Muri rusange, iyi kipe yanze kwambara imyambaro iriho ijambo Visit Rwanda ariyo isanzwe ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa kubera umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
U Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe u Rwanda rubihakana rukagaragaza ko ari urwitwazo ku bibazo bufite.