Imibare y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), igaragaza ko buri mwaka Umugabane w’Afurika ubarurwamo icyuho cy’inkunga ya miliyari zisaga 100 z’amadolari y’Amerika zikenewe mu kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’igihe kugira ngo ube uri ku rwego rw’iterambere rikenewe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku buryo guteza imbere ibikorwa remezo ku mugabane biri mu nkingi za mwamba zizatuma Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) rikora neza ndetse rikarushaho gutanga umusaruro.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya kabiri yiga ku Iterambere ry’ibikorwa remezo ku mugabane w’Afurika, iteraniye i Dakar muri Senegal kuri uyu wa Kane taliki ya 2 Gashyantare 2024.
Isoko Rusange ry’Afurika ni umwe mu mishinga minini cyane Afurika ihanze amaso mu guhindura amateka, ariko impuguke mu by’ubukungu ntizihwema kugaragaza ko uwo mushinga udashoboka mu gihe hatarubakwa ibikorwa remezo biboneye kandi bijyanye n’igihe.
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ubushobozi bukenewe buboneke, hakwiye kubaho ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera kuko ibikorwa remezo ari yo moteri y’uburumbuke no guhanga amahirwe menshi Abanyafurika bakeneye mu kwigobotora ubukene bwabaye akarande.
Yagize ati: “Kubaka ibikorwa remezo bidusaba gukorera hamwe, Leta ndetse n’abikorera. Mu by’ukuri bizadufasha kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) mu buryo bwuzuye. Bigize intumbero yacu yagutse, nk’uko bigaragara mu Cyerekezo 2063, yo kubaka Afurika itekanye kandi yuje uburumbuke kuri twese.”
Perezida Kagame yanagaragaje ko kubaka ibikorwa remezo ubwabyo atari yo ntego nyamukuru, ahubwo kuba bihari bizagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi ku mugabane, kongera ubuhahirane mu Turere, ndetse no kubaka ubudahangarwa ku byago by’ahazaza.
Yagarutse kandi kuri gahunda ikomatanyije yo guteza imbere ibikorwa remezo ku mugabane w’Afurika (PIDA PAP 2), agaragaza ko binyuze muri iyo gahunda Afurika ishobora kubakwamo ibikorwa remezo bigezweho kandi bijyanye n’igihe.
Ati: “Binyuze mu cyiciro cya kabiri cy’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda, AUDA-NEPAD ifasha ibihugu biyigize mu kwihutisha imishinga itanga umusaruro ufatika. Mu gihe kinini gishize, nta gushidikanya ko hamaze guterwa intambwe nziza. Ariko icyuho mu bikorwa remezo by’Afurika kiracyari kinini. Ni ingenzi cyane gukusanya ubushobozi bwa buri gihugu mu guharanira kuziba icyo cyuho.”
Aho ni na ho yashingiye akomoza ku ruhare rw’Ishami ry’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD) ryatangije gahunda yiswe “5% Agenda” igamije kongera ingano y’ishoramari ibigo bishyira mu bikorwa remezo by’Afurika.
Yongeyeho ko iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri kuva mu 2014, itanga amahirwe yo kwagura ubufatanye hagati ya Guverinoma n’abikorera mu guharanira ko imishinga y’ingenzi yatangijwe mu kubaka ibikorwa remezo yaba yuzuye bitarenze mu 2030.
Yakomeje agira ati: “Hejuru ya byose, ibikorwa remezo ni igikoresho gifasha guhanga uburumbuke n’amahirwe ku baturage bacu. Kuva Gahunda y’Abaperezida b’Indashyikirwa mu guteza imbere ibikorwa remezo yashingwa ikayoborwa n’Afurika y’Epfo [guhera mu 2011], abayiyungaho bakomeje kwiyongera… Reka dufate aya mahirwe, twihutishe urugendo rutwerekeza ku ntego dusangiye. Ntidushobora gushimishwa n’akamenyero.”
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Senegal Mack Sall wakiriye i Dakar Abakuru b’Ibihugu n’abandi banyacyubahiro, asaba n’abafatanyabikorwa bitabiriye kudatezuka gukorana na Leta zinyuranye mu guharanira “kubaka Afurika twifuza.”
Iyi nama ije ibanziriza Inama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yitezwe kuba hagati y’italiki ya 16 -19 Gashyantare 2023 izakurikirwa n’indi ihuza Komite y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yiga ku cyerekezo cya AUDA-NEPAD mu mpera z’uku kwezi.