Ibyo bikubiye mu masezerano abahagarariye Guverinoma z’ibihugu byombi bashyizeho umukono ku wa Mbere taliki ya 13 Gashyantare 2023, i Dubai muri UAE ahari kubera Inama ihuza Guverinoma zo ku Isi.
Ni amasezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati ya Guverinoma ya UAE n’iy’u Rwanda, yashyizweho umukono na Minisitiri wungirije ushinzwe imirimo ya Guverinoma ya UAE Abdullah Nasser Lootah ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Emmanuel Hategeka.
Umuhango wo gusinya ayo masezerano wakurikiranywe na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa UAE akaba na Minisitiri w’Umutekano Lt. Gen. Sheikh Saif bin Zayed Al Nahyan ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Édouard Ngirente.
Ubwo bufatanye bwatangarijwe bwa mbere muri iyo nama mpuzamahanga iteraniye i Dubai yitabiriwe n’abayobozi barenga 10,000 baturutse mu mpande enye z’Isi, barimo abahagarariye Guverinoma z’ibihugu byabo, abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga, ibigo mpuzamahanga na ba rwiyemezamirimo.
Ubutwererane bushya bw’u Rwanda na UAE bugamije gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu nzego zitandukanye z’imiyoborere igezweho ihanzwe amaso mu gihe kizaza.
Ibyo bizajyana ahanini n’ibikorwa by’indashyikirwa buri gihugu cyakwigira ku kindi mu bijyanye no kwimakaza ubudashyikirwa mu mikorere y’inzego, kunoza umurimo, guhanga udushya muri Guverinoma ndetse no guteza imbere urwego rwa serivisi binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga.
Biteganyijwe ko aya masezerano azarushaho gushyigikira ubushobozi bwa Guverinoma zombi, kongerera imbaraga abakozi no kubaha ubumenyi bukenewe mu gihe kizaza hamwe n’ibyangombwa byose bibafasha kunoza imikorere y’inzego za Leta.
Amb. Hategeka yagize ati: “Gukoresha uburyo bw’imiyoborere ihujwe n’ikoranabuhanga no kubaka ibigo bikomeye, ni kimwe mu biranga urugendo rw’iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda ikaba n’inkingi ya mwamba y’Icyerekezo 2050.”
Yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rwifuza kurushaho kunoza umubano rufitanye na UAE, ati: “Aya masezerano ashimangira icyerekezo duhuriyeho cyo guharanira ubudashyikirwa mu miyoborere no kurushaho kunoza imitangire ya serivisi hagamijwe uburumbuke bw’ibihugu byacu n’abaturage babyo.”
By’umwihariko, amasezerano azibanda ku kongerera ubushobozi ibigo bya Leta, kurushaho kongera ubumenyi bw’abakozi bo mu nzego za Leta y’u Rwanda ari na ko impande zombi zisangira ubumenyi n’ubunararibonye.
Ni ubutwererane butareba gusa ku miyoborere kuko bunitezweho kugira uruhare mu guhanga imikorere mishya mu bucuruzi butegura ahazaza harushijeho kuba heza kandi butanga ibisubizo birambye ku ngorane zihari.
Minisitiri Nasser Lootah, amaze gusinya amasezerano yavuze ko Leta ya UAE yiteguye kwagura ubutwererane mpuzamahanga bugamije kurushaho kunoza ibikorwa bya Guverinoma bikajyana n’igihe ari na ko habyazwa umusaruro ubwo bufatanye n’amahanga binyuze mu gusangira ubumenyi.
Ibyo byose ngo bigamije gutegura ahazaza ha muntu hazaba hashingiye Ku ikoranabuhanga nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama isoza kuri uyu wa Gatatu.
Minisitiri Lootah yongeyeho ko iyi nama ari rimwe mu mahuriro mpuzamahanga manini cyane agamije kubaka ubufatanye bugamije gutegura ahazaza no kwiga ku mahirwe mashya ari imbere n’uko yabyazwa umusaruro.