Bashima Leta y’u Rwanda aho igejeje yita ku barwayi mu buryo bwo kubitaho no kubagezaho imiti, ariko bakifuza ko hanarebwa nanone uko serivisi zimwe na zimwe zajya zitangirwa hamwe.
Umurwayi urwaye indwara zandura n’izitandura wo mu Karere ka Rwamagana ariko udatangarijwe amazina yatangarije Imvaho Nshya ko bishoboka bakoroherezwa hagahuzwa serivisi z’ubuvuzi.
Ati: “Icyifuzo ni uko hakorwa ubuvugizi serivisi za ARV hakarebwa uburyo zahuzwa n’izi zindi nk’iza diyabete, iz’umutima kuko bijya bitugora iyo serivisi zahuriranye, umuntu agomba kuzisanga ku mavuriro atandukanye. Muri make mfata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.”
Yakomeje agaragaza imbogamizi zindi bahura nazo, harimo imiti rimwe na rimwe batabona kwa muganga bakaba baba bagomba kuyigurira muri za farumasi.
Yagize ati: “Ubu nitera imiti, ngira imbogamizi iyo nsanze kwa muganga nta miti ihari. Ikindi ni iyo gahunda yo kujya kureba imiti ya diyabete ihuje umunsi umwe no kujya muri serivise zo kujya gufata imiti igabanya ubukana.”
Yongeyeho ko nyuma yaje kwisanga afite diyabete umuganga wamukurikiranaga kuri Virusi itera SIDA akamubwira ko byaturutse kuri VIH/SIDA.
Undi murwayi nawe urwaye indwara zandura n’izitandura asaba ko harebwa uburyo ubuvuzi bahabwa bwashyirwa hamwe.
Yagize ati: “Turarwaye ariko dufite ikibazo cyo kuba umuntu yabona uko agera kwa muganga. Narwaye umuvuduko 2009, muri 2019 ndwara diyabete. Icyo nsaba ni uko ubwo buvuzi bwatwegera bukaba hafi noneho hahandi ufatira umuti w’umuvuduko ukaba ari naho ubonera serivisi za diyabete kuko hari igihe izo rendez-vous zihurirana bigora gutega ujya gusaba izo serivisi ahandi.”
Yongeyeho ati: “Harebwa uko serivise zitandukanye ari iza diyabete, ari izo gufata imiti igabanya ubukana zajya zitangirwa ahantu hamwe bikatworohereza kwivuza kuko hari igihe rende-vous zihura.”
Umukozi muri Rwanda NCDs Alliance Haragirimana Samuel, na we yagarutse ku kuba harebwa uko abarwayi n’indwara zandura ko abarwayi b’indwara zitandura bakoroherezwa bakegerezwa imiti ntibahore bajya kwa muganga.
Ati: “Turimo gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye, yaba mu bafatanyabikorwa na Minisiteri y’Ubuzima ngo habeho uburyo buhujwe umurwayi yazajya ajya kwa muganga agafashirizwa rimwe atagombye gusiragizwa, kuko hari n’ibizamini bishyura ugasanga muri serivisi za HIV/SIDA hari ibizamini bafata umurwayi bijyanye n’isukari, yazasubirayo akongera akanabifatisha ugasanga mu kindi cyumweru azongera gutanga icyo kizami, iyaba yaragifatiwe rimwe ugasanga hari uburyo byari byoroshye.”
Prof Mucumbitsi Joseph umuganga w’indwara y’umutima akaba n’umuyobozi mukuru wa Rwanda NCD Alliance yavuze ko ari urugendo kandi ko ubuvugizi buzakomeza, Minisiteri y’Ubuzima ikaba idahwema kurushaho kunoza serivisi
Yagize ati: “Ibintu byose ntibihita bikoreka, ni urugendo kandi ubuvugizi buzakomeza, Minisiteri y’Ubuzima ikaba idahwema kurushaho kunoza no kwegereza abantu ubuvuzi.”