- Abantu bafata neza imiti igabanya virusi itera SIDA, bahamya ko iyo umuntu afata neza iyo miti, akubahiriza gahunda zo Kwa muganga bituma agira icyizere cyo kubaho igihe kirekire ibyo bigatuma baharanira kwiteza imbere.
Umwe muri bo w’Umugore wo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Nyange yatangarije Imvaho Nshya ko akimenya ko arwaye yihebye, ariko nyuma yiyakiriye, ubuzima bigenda neza ajya mu bikorwa byo kwiteza imbere.
yagize ati: “Nkimara kumenya ko nandiye, narahangayitse cyane numva nifuje gupfa, ariko kubera ubukangurambaga namenye ko kugira VIH/SIDA bitavuga gupfa. Iyo umuntu afashe neza imiti, agakurikiza inama za muganga agira ubuzima bwiza, kuko ntiyibasirwa n’izindi ndwara.”
Yongeyeho ati: “Inama nagira abantu Bose muri rusange, ni uko abantu bakwipimisha bakamemya uko bahagaze, kuko uko umuntu afashe imiti hakiri kare abasirikare bw’umubiri bataracika intege, bitanga amahirwe yo kubaho igihe kirekire.
Umugabo wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, we yatangarije Imvaho Nshya ko kutamenya uko umuntu ahagaze biteza akaga ko gukeka amarozi.
Yagize ati: ” Hari ubwo umuntu aba afite virusi itera SIDA atabizi, noneho yarwara yaremba akibwira ko yarozwe, ibyo bigakurura inzangano.
Nka njye umugore wanjye yararwaye araremba dukeka ko yarozwe, turavuza mu kinyarwanda biranga aza no gupfa. Nanjye nyuma nza kumva ntameze neza, ngiye kwa muganga nsanga naranduye virusi itera SIDA, mpita ntangira imiti nsobanurirwa imyitwarire yamfasha kugira ubuzima bwiza. Ndashishikariza buri wese kwipimisha akamenya uko ahagaze.”
Umuyobozi ushinzwe gahunda y’ibikorwa mu Rugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA, Sebujangwe Blandine yavuze ko hari byinshi byakozwe mu guha abantu ubumenyi ku bijyanye na virusi itera SIDA, cyane cyane mu rubyiruko hashyizweho Abajyanama b’urungano.
Yagize ati: “Kuva hashyirwaho Abajyanama b’ubuzima bakaba Ari bo bahugura bagenzi babo. Nyuma hajeho gahunda y’uko umuntu wese ufite virusi itera SIDA ahita atangira umuti, Abajyanama batangiye gukorera ku rwego rw’Akagari.
Kuva icyo gihe, imibare y’abantu bafata imiti neza yariyongereye kuko bavuye ku gufata imiti y’ukwezi kumwe bagafata iy’amezi 6, ubu bagera hejuru ya 60% nta n’uwo mwahura ngo umenye ko afite virusi itera SIDA bafite ubuzima bwiza.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gisaba buri wese kugira ubushake bwo kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze, kuko imiti igabanya ubukana itangwa k ubuntu kandi yabegerejwe ku bigo nderabuzima. Ibyo bizafasha kuba nta bwandu bushya bukigaragara mu 2030 nk’uko biteganywa muri politiki y’ubuzima mu bijyanye no kurwanya VIH/SIDA.