Umuhanzi w’injyana gakondo ukunzwe n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana, yatanze umukoro ku rubyiruko rw’u Rwanda n’abakiri bato muri rusange, wo kurushaho gukomera ku muheto wo kurinda Igihugu ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda barimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Mariya Yohana yatanze umukoro ku bakiri bato.
Uyu muhanzi wanagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yasabye abakiri bato kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Rubyiruko bana b’u Rwanda, turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni amateka mabi twagize, gusa nkamwe bato ni umukoro n’intego zo kurwanya iyo ngengabitekerezo yaranze igihugu cyacu, mukomeze umuheto turwanirire Igihugu cy’iterambere rikataje, twibuke twiyubaka.”
Uretse ubutumwa bwa Mariya Yohana, hari n’abandi mu byamamare bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside.
Aba barimo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, aho ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: ”Wowe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, komera, utwaze gitwari, wasigariye kubaho no gutuma abawe batazima. Abacu twabuze ntibazigera bazima tukiriho.”
Umusizikazi Kampire Elizabeth Dinah uzwi nka Dinah Poetess kuri ubu usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho akorera ubusizi bwe, nawe yafashe amashusho atanga ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda.
Ati “Nk’Abatutsi b’i Masisi n’i Mulenge babayeho ubuzima bwabo bwose mu Rwanda, tuzi neza ububabare ndetse n’ubukana bya Jenoside, kuko turimo turabinyuramo natwe, Rwanda mugongo waduhetse utaratubyaye, ukaturera, ukadukuza, ukaturinda bwaki komera warakomeretse.”
Akomeza agira ati: “Kuko tubigiraho, twizeye natwe ko mu bihe bizaza tuzabyina intsinzi, tukibuka abacu byarabaye amateka, turi kumwe nawe Rwanda.”
Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Sonia Rolland ufite inkomoka mu Rwanda (Nyina ), yavuze ko nubwo bitamukundiye kuza mu Rwanda kwifatanya n’abandi Kwibuka, ariko azirikana ibihe byo kwibuka bitoroshye u Rwanda rwinjiyemo.”
Yagize ati: “Rwanda rwambyaye, Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe, kuri uyu munsi wo kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bazize akarengane k’uko bavutse ndabakomeje mwese, akazi ndimo kure katumye ntaza kwifatanya namwe, ariko ndabizeza ko mbazirikana cyane, by’umwihariko muri uku kwibuka twiyubaka, kandi dusaba rugira ko bitazongera kubaho ukundi. Never again.”
Uretse ibi byamamare hari n’abandi batanze ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo Ally Soudy, Butera Knowless, Miss Mutesi Jolly, Bruce Melody n’abandi, bose icyo bahurizagaho ni uko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye by’umwijima, bagashima urwego rwo kwiyubaka Abanyarwanda bagezeho banahumurizanya ko bitazongera kubaho ukundi.