Tariki ya 13 ni yo tariki hibukwaho abanyapolitiki bari mu mashyaka atandukanye bishwe muri icyo gihe babahorwa ibikerezo byabo byo kwamagana Politiki yimakaza amacakubiri yashyizweho na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari amazina 9 y’Abanyapolitiki bamaganye ingengabitekerezo ya Jenoside bivuye inyuma amazina yabo akaba azongerwa ku y’abandi ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, aharuhukiye inzirakarengane zisaga 14 400 harimo abanyapolitiki 12 bamaganye ubutegetsi bwariho bukora Jenoside bakabizira
Abo banyapolitiki bibukwa batanze ibitekerezo birwanya Jenoside ndetse baranabizira, bakaba kandi barashoboye kurokora bamwe mu Batutsi bahigwaga ariko bakaba baraje kwicwa kubera iyo mpamvu.
Dore amazina y’abo banyapolitiki 9, ibyo bakoraga ndetse n’igihe biciwe.
1. Ngulinzira Boniface
Ngulinzira Boniface, yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba yaraharaniye ko Abanyarwanda bakunga ubumwe, ubwo yari mu biganiro by’Amaserano y’Arusha, mu biganiro byahuje Ubutegetsi bwariho mu Rwanda buyobowe na Perezida Habyarimana ndetse n’abari bahagarariye umutwe wa RPF-Inkotanyi.
Ngulinzira yabonaga ibiganiro bigamije amahoro ari byo byari kurangiza intambara yari ikomeje guhanganisha Leta yariho n’Umutwe wa RPF-Inkotanyi, ndetse no guhagarika ihohoterwa n’ubugizi bwa nabi bwari bwarakomeje gukorwa n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda kuva igihugu cyabona ubwigenge.
Kubera kutihanganira Politiki yariho, Ngulinzira mu ntangiriro z’umwaka wa 1990 yavuye mu ishyaka rya MRND ryari ku bugetsi, ryari rigizwe n’abahezanguni n’intagondwa zari zarimitse amacakubiri no kugirira urwango Abatutsi, maze ajya mu ishyaka rya MDR.
Nyakwigendera Ngulinzira kandi yaje no kwikura muri Guverinoma ya Perezida Habyarimana mu 1993, aho yaje gushinga icyo yise guverinoma ihuriweho n’andi mashyaka menshi arimo ayari ashyigikiye RPf-Inkotanyi mu gihe cy’Amasezerano ya Arusha.
Mu buhamya bwatanzwe n’umukobwa we, yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, Ingabo za Loni zari zaraje kugarura amahoro mu Rwanda, zaraje we n’umuryango we zibajyana muri ETO Kicukiro bahasanga ibihumbi by’Abatutsi bari bahahungiye.
Yishwe tariki ya 11 Mata 1994, ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro aho we n’abandi Batutsi benshi batereranwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye maze abacanyi bari barekereje babica nabi.
2. Godefroid Ruzindana
Godefroid Ruzindana, yari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Turere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Kayonza. Yaranzwe no kwamagana yivuye inyuma politiki yashyiraga imbere Jenoside, ibintu byatumye yicanwa n’umuryango we.
Ruzindana yari umunyapolitiki mu Ishyaka rya PSD, akaba yarishwe mu kwezi kwa Gicurasi 1994. Mbere y’uko yicwa yari yakuwe kumwanya wa Perefe wa Kibungo asimbuzwa uwitwa Anaclet Rudakubana, umuhezanguni wanayoboye ubwicanyi ahantu hatandukanye bwahitanye abasaga ibihumbi 10 birenga by’Abatutsi biciwe muri Kibungo no mu nkengero zayo.
3. Jean-Groubert Rumiya
Mu Gushyingo kwa 1992, Jean-Groubert Rumiya wari umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yavuye mu ishyaka MRND rya Perezida Juvenal Habyarimana arwanya yivuye inyuma ibikorwa byo guhohotera Abatutsi.
Yeguye muri iri shyaka nyuma yo kumva ibyatangajwe na Leo Mugesera na we wari mwarimu mugenzi we muri iyo kaminuza, aho yashishikarizaga abantu kurimbura Abatutsi.
Nyuma y’ibyatangajwe na Mugesera, Rumiya yatangiye guhangana n’ubutegetsi bwariho abusaba ko bwakwitandukanya n’amagambo mabi yari yatangajwe na Mugesera.
Leta yariho yarabyanze, na we ahita afata icyemezo cyo kwikura mu ishyaka ndetse anava no muri Biro Politiki yaryo no kutagira igikorwa na kimwe azongera gukoreramo. Rumiya yishwe mu kwezi kwa Mata mu 1994.
4. Vincent Rwabukwisi
Vincent Rwabukwisi yari umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki wakoresheje urubuga rwe, ikinyamakuru Kanguka, mu kwimakaza amahoro n’ubwiyunge mu gihe ibindi binyamakuru wasangaga byarimitse ivangura ndetse no gushishikariza abantu guhohotera abandi.
Rwabukwisi yashinze ikinyamakuru Kanguka agambirira kurwanya inkuru z’intagondwa n’uburozi bw’ivanguramoko bwakwirakwizwaga n’ibinyamakuru.
Ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana bwashyiraga imbere Hassan Ngeze bumutera inkunga atangiza ikinyamakuru Kangura, ni bwo Rwabukwisi yashinze Kanguka yamaganaga urwango rwari rwashyizwe imbere n’icyo kinyamakuru cyasohotsemo amategeko icumi y’Abahutu n’izindi nkuru zabibaga urwango ku Batutsi.
Rwabukwisi yari na Perezida, akaba n’uwashinze ishyaka rya Politiki rya UDPR, yishwe ku ya 11 Mata 1994.
5. Habyarimana Jean-Baptiste
Habyarimana Jean-Baptiste, wahoze ari Perefe w’iyahoze ari Prefegitura ya Butare (kuri ubu ni mu Turere twa Huye, Nyanza na Gisagara), yakoresheje imbaraga yari afite za Politiki mu gukumira ihohoterwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Habyarimana yabarizwaga mu bwoko bw’Abatutsi, akaba yarakumiriye ubwicanyi bw’Abatutsi i Butare, kugeza asimbuwe n’umuntu ukomeye washishikarizaga Jenoside muri Perefegitura yose.
Habyarimana yamaganywe na Sindikubwabo wari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi maze Sindikubwabo atangiza ubwicanyi bweruye bwibasiye Abatutsi muri Perefegitura ya Butare.
6. Ndagijimana Calixte
Ndagijimana Calixte yari Burugumesitiri wa Komini ya Mugina mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Umwe mu bari mu ishyaka rya MDR, yari umwe mu ba Burugumesitiri batatu barwanyije ubwicanyi bwa Jenoside bwakorewe muri komini zabo bakicwa bazira ibyo. Yishwe ku ya 21 Mata 1994.
7. Nyagasaza Narcisse
Nyagasaza Narcisse yari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Yari mu ishyaka rya PL. Kimwe na Ndagijimana, Nyagasaza na we yarwanyije ubwicanyi muri Komini yayoboraga aza kubizira. Yishwe ku ya 23 Mata 1994.
8. Gisagara Jean-Marie Vianney
Gisagara Jean-Marie Vianney yari Burugumesitiri wa Komini Nyabisindu, mucyahoze ari Perefegitura ya Butare, akaba yari umuyoboke w’ishyaka rya PSD. Kimwe na Ndagijimana na Nyagasaza, Gisagara na we yarwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi. Yishwe ku ya 5 Gicurasi 1994.
9. Dr Gafaranga Theoneste
Dr. Gafaranga Theoneste yari umuganga wigenga ari no mu ishyaka rya PSD. Yabaye Visi Perezida wa Kabiri wa PSD, akaba na we yararwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi. Yishwe ku ya 16 Mata 1994.
Calixte Ndagijimana